Nyuma gato y’uko Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince kid atawe muri yombi, perezida wa repubulika Paul Kagame yabivuzeho mu inama imwe aho yibazaga uburyo habaho umuntu ucuruza abakobwa ndetse akanabakoresha ibyavugwaga ko Prince kid akorera abakobwa bo muri miss Rwanda, ibi bikaba aribyo byatumye abantu baha uburemere bukomeye ibi birego Kid yaregwaga.

 

Mu kiganiro yagize, perezida wa Repubulika yaravuze ati”ubundi hari ibintu bitagize icyo bitwaye, ariko ntibigire n’icyo bitanze” yavugaga irushanwa rya miss Rwanda ko kuba kwaryo nta kintu byari bitwaye, ariko nanone bikaba nta n’icyo bitanze kuburyo haberamo amahano angana nk’ayavugwaga kuri Prince kid nyine yakoreraga abakobwa.

 

Nyuma y’uko Prince kid atawe muri yombi havuzwe byinshi cyane mu gihugu ndetse no hanze yacyo kuri we ndetse no kuri miss Rwanda, uhereye ku kuba umuvugizi wa RIB yaravuze ko hashize igihe kitari gito bakora iperereza ry’ibanga muri miss Rwanda ari nabyo byatumye muri uyu mwaka wa 2022 bigera aho Prince kid baba bamufunze ngo hashakwe ibimenyetso.

 

Hanavuzwe kandi ibyaha prince kid yari akurikiranweho birimo guhoza undi ku nkeke bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no gucuruza abana b’abakobwa bagiye bajya mu irushanwa rya miss Rwanda mu bihe bigiye bitandukanye, ndetse kandi uretse no kuvugwa hari n’ibyakozwe kubera itabwa muri yombi rya prince kid. Mu kiniga cyinshi miss Iradukunda Liliane avuze ku majwi yumvikanye avuga ko yaryamanye na Prince kid umuyobozi wa miss Rwanda.

 

Humvikanye amajwi ya prince kid asaba ishimishamubiri ryafashwe nka happiness, Muheto Divine nyampinga wa 2022, miss Iradukunda Elsa arafungwa ashinjwa gushaka kubangamira iperereza ku byaha Prince kid aregwa, abanyamakuru batandukanye bakoze ama operation y’ibyabereye muri miss Rwanda, Mutesi Jolly nyampinga wa 2016 avugwa ko ariwe wihishe inyuma y’ifungwa rya Prince kid, Iradukunda Elsa arafungurwa bimugira intwari, prince kid aburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, amezi asaga arindwi ayamara muri gereza. Dore umu miss uri kuvugwa ko aramutse afunzwe ariwe wakemura ibibazo byose bya Prince kid n’impamvu ariwe bari gucira iteka.

 

Ubwo yatangiraga kuburana mu mizi iminsi ye yamubereye umubirizi kubera gusubikwa no guhagarikwa k’urubanza rwe, kugeza kuwa 02 ukuboza 2022 ubwo urubanza rwe rwasomwaga urukiko rugategeka ko afungurwa kuko nta cyaha na kimwe kimuhama, vuvuzera zikavuzwa ku rukiko, Iradukunda Elsa agasohokana nawe mu gitaramo cyabereye muri BK Arena, hakavugwa ko bagiye kubana kuko bakundana we na Prince kid.

 

Mu bantu bakunze gusezengura cyane ku byaha Prince Kid yari akurikiranweho harimo umugabo Rwema usanzwe ari umusesenguzi wiyita ko ariwe muyobozi w’imihanda bitewe n’uburyo asesengura ibyabereye mu gihugu akoresheje amategeko, na nyuma y’uko prince kid afungurwa Rwema yavuze ku bijyanye n’ijambo perezida wa repubulika Paul Kagame yavuze kuri prince kid ndetse anamusaba ikintu cyitwa ko gikomeye.

 

Ni mu kiganiro Rwema yagiriye kuri Max tv yagize ati” ndabizi ko perezida agira inshingano nyinshi nubwo ntazizi uburemere bwazo, ariko ndamusaba ko bimushobokeye yajya akurikirana impande n’impande mu gihugu, ariko bimushobokeye, kubera ko nk’umuntu wamuhaye amakuru kuri Prince kid, nubwo ntamuzi ntanashaka no kumumenya, ariko yamuhaye amakuru atariyo ndetse binatuma amufata uko Atari yewe byanahaye abanyarwanda gucira uyu mwana w’umusore urubanza kandi nta byaha yakoze kubera ko urukiko rwasanze arengana.”

 

Nyuma y’uko Prince kid afunguwe hacicikanye amakuru y’uko ashobora guhita abana na miss Iradukunda Elsa, Rwema abivugaho yavuze ko agiye kubagira inama ubwo ni prince kid na elsa maze aravuga ati” niba koko bakundana nibabane, ariko mu mubano wabo hari ibintu bagomba kwirinda. Icya mbere, bagomba kwirinda kubana niba koko badakundana, icya kabiri birinde huti huti y’abantu babashishikariza kubana ngo bitume bafata umwanzuro wo kubana bahubutse”.

 

Rwema yakomeje avuga ko ariko niba bakundana bya nyabyo nta mpamvu yo gutinzamo, dore ko yanavuze ko amafranga yo kubashyigikira atabuze kuko ari ku mihanda cyane cyane ko abantu babashyigikiye, ikirenze ibyo nawe akaba yatanga umusanzu we cyane ko ari inshuti y’umuryango kuko yahoze ari inshuti ya mama wa prince kid ndetse na mukuru we aho bari batuye. Amagambo abiri Prince kid yavugiye m’urukiko agatuma abantu bagira agahinda kubwe.

 

Ibyaha byose prince kid yari akurikiranweho urukiko rwasanze bitamuhama rutegeka ko ahita arekurwa, gusa ikirego cya Miss Iradukunda Elsa ndetse na noteri bakurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano no gushaka kubangamira iperereza ku byaha prince kid yari akurikiranweho, ubushinjacyaha bwabishyikirije urukiko, aho biteganijwe y’uko aba bombi bashobora kwitaba urukiko kuwa 02 mutarama 2023 haramutse nta gihindutse nk’uko amakuru IMIRASIRE TV dufite atugeraho.

 

Mu bindi bibazo byibazwa, haribazwa niba irushanwa rya miss Rwanda ryahoze muri company ya Rwanda inspiration backup ya prince kid ubu riri mu maboko ya ministeri y’urubyiruko n’umuco azarisubirana ubwo nta cyaha basanze kimuhama, hakibazwa niba prince kid azakomeza gukora business nk’izi ngizi cyangwa se azahindura ubuzima, ndetse igikomeye hakibazwa niba Prince kid na Miss Iradukunda Elsa basanzwe bakundana koko bikazajya ku mugaragaro. Amagambo yavuzwe na Prince kid akiva muri gereza agakora abantu ku mutima n’uko byari byifashe.

 

IMIRASIRE TV tuzakomeza kubakurikiranira ibishamikiye kuri iyi nkuru tuyibagezeho nk’uko twabagejejeho izatambutse kuri yo, tunabashishikariza gukomeza gukurikira amakuru tugenda tubagezaho mu myidagaduro ya hano mu Rwanda ndetse no hanze. Video: Uko byari bimeze ubwo Prince kid yasohokanaga na miss Iradukunda Elsa n’ibivugwa ku rukundo rwabo.

Amwe mu magambo akakaye ari kubwirwa Mutesi Jolly nyuma y’ifungurwa rya Prince kid.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved