Asize yujuje Hoteli i Gicumbi: Ibitazibagirana kuri Nyirandama Chantal waguye mu mpanuka

Uyu mugore ni umwe mu bantu 28 b’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari mu modoka ya Coaster, yakoze impanuka mu ma saa mbili z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, ubwo yari igeze mu Mudugudu wa Sakara, Akagari ka Rwili, Umurenge wa Cyungo mu Karere ka Rulindo igata umuhanda, ahita apfa, mu gihe abandi barimo abakomeretse bikabije n’abakomeretse byoroheje.

Hoteli yitwa Nice Garden Hotel Nyirandama yaherukaga kuzuza mu Karere ka Gicumbi, ndetse ikaba yari yanatashywe ku mugaragaro muri Kanama 2024, abamuzi bavuga ko ayikomora ku murava no kwiyemeza byamuranze, cyane ko nta myaka myinshi yari ishize yinjiye mu ruhando rw’abikorera mu rwego rw’amahoteli aho yatangiriye kuri bicye bishoboka.

Mutangana Alain Fabrice ukuriye abikorera mu Karere ka Gicumbi, yari asanzwe azi Nyirandama nk’umwe mu bagore b’intangarugero.

Ati: “Yari umubyeyi utinyuka kandi witaga cyane ku kuzamura abandi no kubatinyura, akaba atabikoraga ku munwa gusa ahubwo akabigaragarisha ibikorwa bifatika. Yari umubyeyi wahoranaga intumbero yo gutera imbere no kuzikumbuza abandi”.

Nta mezi atatu yari ashize Hoteli Nyirandama yujuje itashywe ku mugaragaro

“Nibuka mu minsi micye ishize ubwo twatahaga ku mugaragaro Hoteli nshya yaherukaga kuzuza mu mujyi wa Gicumbi, aho yatubwiraga ubuzima yanyuzemo bw’ukuntu yatangiriye ku gukodesha inzu y’icyumba kimwe, n’ibikoresho yabaga yatiye ahandi, ariko afite intumbero yo kuziyubakira Hoteli ye bwite. Yari wa muntu utaryamira ibitekerezo bye ngo abigundire, ahubwo yabisakazaga mu bandi kandi agaharanira ko ibyifuzo n’ibitekerezo bye bibyara imbuto zigaragarira amaso kandi zifitiye abandi akamaro; ndetse hari n’ibihembo yagiye ahabwa ku bw’imikorere myiza no kubera abandi urugero mu rwego rw’abikorera”.

Inkuru Wasoma:  Bishop Brigitte yashishikarije abashakanye kureba ‘pornographie’ aho gusenya ingo zabo

Imikorere yamurangaga ngo yatumaga n’abo bakora mu rwego rumwe barushaho kumugirira icyizere ndetse yari n’umwe mu bayobora urwego rw’amahoteli muri aka Karere, kandi ngo inkunga yaba iy’ibitekerezo no mu buryo bw’amaboko byakunze kumuranga ngo ni benshi byagiye bigirira akamaro barimo n’abakozi babarirwa muri 40 yari yarahaye akazi gahoraho muri iyi Hoteli n’ahandi yari ifite amashami muri Gicumbi, Gakenke na Rulindo utabariyemo n’abandi bakora nka ba nyakabyizi.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, abari muri iyo modoka bari bagiye mu nama yari guhuza abanyamurango ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ikabera mu Karere ka Musanze, ariko ikaba yaje gusubikwa ubwo iyo nkuru y’incamugongo yamaraga kumenyekana.

Uretse Nyirandama wahitanywe na yo, ngo mu bayikomerekeyemo harimo n’abandi bikorera, ndetse n’abakora mu zindi nzego basanzwe ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro birimo ibya Byumba, ibya Kinihira, na CHUK.

Ibikorwa bye by'indashyikirwa yagiye abihererwa ibihembo

Ibikorwa bye by’indashyikirwa yagiye abihererwa ibihembo
Nyirandama yajyaga agaragara no mu bikorwa by'imikino ihuza abagore

Nyirandama yajyaga agaragara no mu bikorwa by’imikino ihuza abagore
Impanuka yaguyemo umuntu umwe abandi benshi barakomereka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved