Bashar al-Assad uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Syria agahungira mu Burusiya, yatangaje ko yari akiri mu Murwa Mukuru Damascus, kugeza ku itariki ya 8 Ukuboza, bitandukanye n’amakuru yavugwaga ko yahunze mu ibanga ku munsi ubanziriza uwo.
Mu butumwa bwa mbere yasohoye kuva yahirikwa ku butegetsi, Assad yatangaje ko yahunze Syria mu gitondo cyo ku wa 8 Ukuboza, avuga ko yateganya gukomeza kurwana n’agatsiko kashakaga gufata igihugu.
Nk’uko Assad yabitangaje, guhunga kwe ava muri Syria, “ntibyari biteganyijwe, kandi ntibyabaye mu masaha ya nyuma y’urugamba nk’uko bamwe babivuga. Ntabwo nateganyaga kurekura cyangwa gushaka ubuhungiro.”
Yavuze ko yahisemo guhunga amaze kubona ko icyizere cyose cyayoyotse, ahungira mu Burusiya, igihugu cyari inshuti ye y’akadasohoka mu gihe yari ku butegetsi.
Assad yayoboye Syria hafi imyaka 25, ahirikwa ku butegetsi mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo ihuriro ry’imitwe itaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe, irangajwe imbere n’uwa Hayat Tahrir al-Sham (HTS), yafataga Umurwa Mukuru, Damascus, mu gitero cyari simusiga.