Assia Mutoni ahishuye ingorane yahuye nazo nyuma yo gukora ubukwe n’umugabo utuye muri Amerika.

Umukinnyi wa filime, Mutoni Assia, ukunzwe n’abatari bake muri sinema nyarwanda yahishuye byinshi byamugoye akigera muri Amerika ku mubano n’umugabo we Uwizeye Mohammed baheruka gukorera ubukwe. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro aba bombi bahaye abakunzi ba filime za Mutoni Assia.  Umuhanzi Mico the best arafunzwe.

Baganiriye ku rukundo rwabo uko babanye ndetse n’uko umugabo we amufasha mu mibereho yo muri Amerika, uko yigeze kumubuza gukina filime n’ibindi. Mutoni yakoze ubukwe gusa ntiyifuje ko benshi babimenya ku mpamvu ze bwite. Yavuze ko atigeze atekereza ko azatura muri Amerika ariko ubu yasanze nta yandi mahitamo afite agomba kuhaba gusa hari byinshi byamutonze birimo kwirirwana irungu, kubaho atari gukina filime n’ibindi.

Ati “Mbere sinakundaga muri Amerika ariko ubu nahisemo kuhaba nubwo nirirwana irungu, umugabo afite akazi gahera saa kumi za mu gitondo akagaruka nijoro, nirirwa mu rugo njye nyine, nta bantu mvugisha, nta bantu baza kudusura, ibi bintu byarangoye cyane. Imana izamfashe impe abana benshi njye mbona abo tuganira.”

Mutoni yavuze ko umugabo we yigeze kumubuza gukina filime amubwira ko agomba gushaka akandi kazi akora akava no mu biganiro byo kuri YouTube. Ibi biri mu byababaje uyu mukinnyi wa filime kugeza ubwo yifuza gufata indege akagarukira mu Rwanda. Ati “Noneho ikintu cyatumye mvuga ko ngiye kwitahira ni ukuntu namubwiye ko nazashaka camera nkatangira gukina filime nto. Icyo gihe yarambwiye ati ibyo bintu byawe ngo ni filime ugomba kubihagarika, simbishaka, ugomba gufata inshingano z’umugore, ugatekereza ku hazaza hacu ibintu bya filime simbishaka.”

Inkuru Wasoma:  Umusore wari umaze kwica abantu batanu bo mu muryango we yarashwe.

Mutoni yavuze ko ibi byamubabaje cyane yibaza icyaba kibiteye, agera aho yifuza gusubira mu Rwanda gusa nyuma y’igihe umugabo we yamusobanuriye icyatumye amubwira kuriya. Uwizeye Mohammed asobanura ko yakoze ibi ashaka ko uyu mugore abanza akamenyera ubuzima bwo muri Amerika kuko yiyumvaga nk’aho akiri i Kigali aho azajya agenda akamara umwanya munini yagiye muri filime.

Uyu mukinnyi wa filime yatanze ubutumwa ku bantu bafite abo bakundana baba hanze y’igihugu, abamenera ibanga ryamufashije kubaka uru rukundo rwe na Uwizeye. Ati “Gukundana n’umuntu mutari kumwe biragoye kubera ko bisaba kwihanganirana, kwizerana bikomeye, hakabaho no kwibukiranya uko undi abayeho no kumenya amasaha mugenzi wawe abonekeraho, ukamwereka ko umwizeye no gusaba imbabazi aho wakosheje.”

Uwizeye Mohammed yunze mu rya Mutoni avuga ko abantu bagomba kwikuramo ibyo gukundana n’abantu bo muri diaspora babakurikiyeho amafaranga. Mutoni Assia w’imyaka 29 amaze kugaragara muri filime zitandukanye zirimo Gatarina, Giramata, Intare y’ingore, Seburikoko, City Maid, Close Chapter yo muri Tanzania n’izindi.

Yahishuye ko hari filime yise ‘Visa’ ari gukora afatanyije n’umugabo we Uwizeye Mohammed igaruka ku buryo butandukanye abantu bakoresha bashaka uko bajya muri Amerika , i Burayi n’ahandi. Kuri ubu uyu mukinnyi wa filime yatangiye gukora ibijyanye n’ubushabitsi bwo gucuruza ibyo kurya cyane cyane abakeneye ibiryo byo muri Afurika baba i Portland Maine. Bivugwa ko Assia Mutoni yasabwe akanakobwa ku wa 30 Nyakanga 2022, indi mihango y’ubukwe yabereye muri Amerika aho Uwizeye Mohammed asanzwe atuye. Src: Igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved