ATEYE AGAHINDA, uyu mukobwa abona isi icuramye buri gihe aba areba hejuru, abatoteza bavuga ko aba yasinze.

MUJAWAYEZU EMMA MARIA utuye mu karere ka bugesera mu murenge wa NYAMATA, yahoze ari muzima nta kibazo afite ariko agiye kubona abona ijosi riguye inyuma, kuburyo isura n’amaso biba bireba hejuru mu kirere mu gihe impanga y’inyuma iba iri hafi gukora m’umugongo. Emma avuga ko ntahantu ativurije ariko bikanga. Avuga ko byamufashe afite imyaka 30, akaba amaze imyaka 3 yose ameze gutya.

Umunyamakuru wa afrimax ubwo yamubazaga ibibazo kuri ubu burwayi bwe, EMMA yavuze ko kubera iyi ndwara ubuzima bumugoye cyane, k’uburyo bamwegerezayo n’ibintu kugira ngo atabigwira, kandi umubiri we uramugoye cyane k’uburyo umubiri we uhora uri kuvunika bihoraho iteka. EMMA avuga ko ibi bikimufata yabashaga gukora nk’urugendo rutoya akagaruka murugo, ariko ubu ngubu bwo kugenda ntakibibasha.

Iyo agerageje kugarura igikanu ngo ahagarare yemye biramuvuna cyane, mbese ni nkaho kujyana umutwe inyuma aribyo bimworohera akumva ahagaze neza nk’uko umuntu usanzwe aba ahagaze ijosi rye riteye neza.

Emma avuga ko kubera kureba hejuru cyane bituma ikirere kimumena amaso cyane ibyo bikamwongerera uburibwe n’ubundi asanganwe k’umubiri we.

Emma yavuze ko uku umubiri we wabaye, abantu iyo bamubonye bavuga ko yasinze, muri make bamuvugaho ibyo bishakiye kuko nawe yamaze kwiyakira.

Uyu munyamakuru byageze aho nawe biramurenga abura icyo avuga, nuko abaza EMMA niba mu tuzi tubaho twose hari akazi na kamwe yashobora gukora, Emma amusubiza ko byaterwa n’akazi ako ariko, nuko amubwira ko byibura nko gukubura imbuga aribyo yashobora gusa. Emma avuga ko icyizere cyo gukira ubu burwayi ntacyo afite, noneho na bimwe byo kuvuga ngo azabona umugabo bitewe n’uburyo imyaka iri kumusiga byose bikamubuza kugira icyizere.

Inkuru Wasoma:  The Ben na Meddy batangiye gutakambirwa, hibazwa aho umuziki nyarwanda ugana batawurimo.

Emma avuga ko mbere y’uko iyi ndwara yo guhengama ijosi imufata hari umusore babanaga ndetse wari inshuti na musaza we cyane, wamuteye inda ariko amubeshya ko bazabana birangira umusore yishakiye undi mugore,akaba ataraza no kureba umwana we, ariko undi wakwifuza kumuba hafi muri ubu burwayi bwe yamukunda. Emma bamubajije niba uwo musore yarabitewe n’uko yahengamye ijosi asubiza ko yari arwaye icyo gihe ariko ho bikaba bitari byagaragara, ariko umusore bamubwira ko Emma arwaye bityo atagomba gushaka umurwayi nibwo byarangiye umusore yishakiye undi mugore.

Emma avuga ko bimugora cyane nk’iyo m’urugo iwabo haje abashyitsi kubera ko bitamukundira kujya ahantu hari abantu, ndetse nanone kubera ko bitamworohera kuva m’urugo irungu aba ari ryinshi cyane ibyo bigakomeza gutuma aba mu bwigunge bukabije cyane.

Emma avuga ko kubera ubu burwayi bigoye cyane no kuba yakwijyanira amazi mu bwogero ndetse no kwiyoza k’uburyo iyo agize amahirwe mama we akaba ahari ariwe ubasha kumwoza.

Emma akeneye ubufasha kubera ubu burwayi bwe, uwakenera kumufasha cyangwa se no kumuvugisha wamuhamagara cyangwa se ukamwoherereza iyo nkunga kuri iyi numero 0789848985. Inkunga yanyu ni ingirakamaro.

Inkuru dukesha afrimax tv k’umurongo wa Youtube.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzikazi w’umunyarwanda yasohoye indirimbo asaba umusore ‘kwimara ipfa’ yateje urunturuntu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved