Ati” twiyame abaza kuvuga inshuro barongowe kuri YouTube”. Apotre Yongwe yakije umuriro kuri Rutangarwamaboko.

Ni mu kiganiro yagiranye na Manibu ukoresha umuyoboro wa Youtube X large, apotre Yongwe ubwo baganiraga yamaganiye kure abagore n’abakobwa baza ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube barimo kuvuga uburyo baryamanye n’abagabo, avuga ko rwose ibyo bintu nta kintu bifasha, cyane ko noneho uburyo babivugamo ataba ari n’uburyo bwo kuvuga ibitangaza Imana yabagiriye ahubwo aba ari uburyo bwo kwinezeza.

Yagize ati” ibi bintu ni ubushizi bw’isoni. Ukajya kumva ukumva umukobwa areruye ati”naryamanye n’abagabo barindwi ariko muri bo bose nta numwe wigeze amara irari ngo numve nishimye” ese koko umukobwa nk’uyu nguyu, umusore waza aje kumutereta koko ngo bazabane akazamumara irari yaba aturutse hehe?”.

Yakomeje avuga ati” ni kimwe n’abagore bameze gutya, uwo niwa mugore ushaka nk’umugore wawe, mwagirana ikibazo n’ubundi ugasanga utangiye kumutuka ko ari indaya, ariko mujye mutekereza ko mushobora no kuzagira urubyaro, ibaze gushakana n’umwana w’umukobwa wabyawe n’uyu mugore wagendaga aririmba ku mbuga nkoranyambaga ko yaryamanaga n’abagabo 10 ku munsi, niho uwo mukobwa azakora ikosa batangire kumushinja bavuga ko n’ubundi ari uwa nyina, ko nta tunda rijya rigwa kure y’igiti ryezeho”.

Inkuru Wasoma:  Bimwe mu bitari bizwi ku buzima bwa Yolo the Queen byamenyekanye

Mu kiniga cyinshi Yongwe yavuze ko abagore n’abakobwa b’abanyarwanda bagomba kumenya kwiyubaha, kuko ni ubuzima bwabo bwite bw’ibyo banyuzemo, ndetse yewe n’iyo baba bari gutekereza ko twebwe nk’imbaga nyamwinshi ntacyo byadutwara ariko birakidutwara, kuko biradusebya nk’igihugu muri rusange ikindi kandi bikazagira ingaruka kubazabakomokaho ahazaza.

Ubwo Manibu yabazaga Yongwe ibijyanye n’imyemerere Rutangarwamaboko abwira abantu bya gakondo cyane cyane n’Imana y’I Rwanda, Yongwe yavuze ko biriya bintu Atari ibintu byo kuvugwa n’umuntu wiyita umunyabwenge kuko impamvu abanyarwanda kera bemeraga Imana y’I Rwanda, nuko batari bakamenya Imana nyayo, ariko kuba aba missionaire baraje bakatuzanira Imana ishobora byose, Imana ikiza indwara bikagaragara, Imana ikora tukabibona, rwose Rutangarwamaboko yagakwiye guhindura imyumvire kuri ibi by’ubupfumu akora.

Icyakora ibi ngibi abarebye iki kiganiro babyamaganiye kure cyane, kubera ko bavuze ko uyu Yongwe atazi ibyo arimo kuko yacengewemo n’ibitekerezo by’abakoroni cyane, mu gihe Rutangarwamaboko we yize amashuri menshi cyane akaba afite n’ubwenge bwinshi. Reba ikiganiro

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved