banner

Avuga ko yaburiye ubutabera mu gihugu cyose| bamuhinduye uwahohoteye uwamugonze.

Kwizera Pierre yagongewe mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi avunika akaboko, avuga ko kuva mu mwaka wa 2017 yageze mu nzego zose haba kuri polise no mubushinjacyaha ariko akabura ubutabera, ndetse ikirego cye kikaba cyarapfundikiwe nyuma y’ibyumweru bibiri agonzwe, yaza guhabwa dossier y’ikirego agasanga ahubwo ariwe ushinjwa gukubita byoroheje uwamugonze nk’uko yabitangarije TV1.

Ati” kuwa 06 nyakanga 2017 nagonzwe n’umugabo ukora mu ruganda rwa sima ni n’umuyobozi mu ruganda rwa sima, angonga atwaye imodoka y’iwe yo gutemberamo, saa munani zishyira saa cyenda, ubwo nahise njya mu bitaro, nta nubwo yigeze ankurikirana kugeza ubwo naje gukira nava kwa muganga nkabona kujya kumushaka”.

Uyu musore akomeza avuga ko nyuma yo kubona uwamugonze yamubwiye ko azamurihira ubwisungane mu kwivuza akajya kwa muganga kwivuza kubera ko akaboko kari kakimurya, ibyo yabyanga, ko nta muntu uzigera yakira ikirego cye mu karere ka Rusizi kose. Ati” yarankanze ambwira ko nintemera mituwere nta hantu nzajya ngo banyakire”.

Akomeza avuga ko yagerageje no kujya mu bushinjacyaha, ariko ahubwo agasanga ariwe bashyizeho ibyaha, ati” muri aka kanya ikintu kimbabaza nuko muri izo mpapuro bampaye, nshinjwa gukubita no gukomeretsa nicyo kimbabaza, kandi njyewe ari umukire wangonze, nagerageje gushaka ubutabera ariko narabubuze”.

Inkuru Wasoma:  Mutoni Assia wamenyekanye cyane nka Giramata yibarutse umwana we w'imfura

Uyu musore waburiye ubutabera hagati mu gihugu aringinga inzego nkuru z’igihugu kuba zamurenganura, ati” ikintu njyewe nifuza, nifuza ko nakurikiranwa ngahabwa ubutabera aka kanya, ndimo ndasaba perezida wa repubulika, n’inzego za polisi kumfasha, dore ko njyewe nshinjwa gukubita no gukomeretsa byoroheje kandi ntarigeze mbikora nta n’aho bihuriye na dosiye yanjye”.

Yakomeje atakamba avuga ko ubushinjacyaha bwamufasha ibirego bamushyizeho babimukuraho kuko ntaho bihuriye na dosiye ye, akomeza anavuga ko ababara cyane kubera uburibwe yatewe n’impanuka.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha ubwo yahamagarwaga n’itangazamakuru ngo bamubaze kuri iki kibazo, yababwiye ko bajya kubaza uhagarariye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rusizi, nawe bamuhamagaye avuga ko ari muri konji, bityo bavugana n’uwamusigariyeho, muguhamagara uwamusigariyeho nawe avuga ko nta kintu yabivugaho, uko akaba ari nako Pierre byagiye bimugendekera kuva mu mwaka wa 2017.

Junior Giti yerekanye amashusho ya nyuma ya Yanga mbere yo kwitaba Imana| Rocky yamubwiye amagambo akomeye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved