Richard Ayodeji Makun wamamaye nka AY muri sinema ya Nigeria akaba n’umwe mu banyarwenya bakomeye, yashyize hanze filime nshya yise ‘The Waiter’ igaragaramo Umunyarwandakazi Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool.
Iyi filime yasohotse ku mugaragaro ku wa 20 Ukuboza 2024, iri kwerekanwa muri Leta zitandukanye za Nigeria kuva ku wa 18 Ukuboza 2024.
iigaragaramo abakinnyi ba sinema bakomeye muri Nigeria nka AY ari na we nyirayo, akaba akinamo yitwa Akpos. Harimo kandi Regina Daniels ukinamo yitwa Idara, Shaffy Bello ukina yitwa Mrs. Okono Edet, Deyemi Okanlawon ukina yitwa Femi Ayina n’abandi benshi.
Byitezwe ko guhera muri Mutarama 2025 izatangira kwerekanwa mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Canada n’ibindi birimo u Rwanda, Kenya na Uganda byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Yanditswe na Anthony Kehinde Joseph afatanyije na AY mu gihe yayobowe na Toka McBaror.
‘The Waiter’ igiye hanze mu gihe Alliah Cool yari aherutse gusohora iyitwa ‘Good book bad cover’ naho abakunzi be bakaba bategereje iyitwa ‘Accidental vacation’ amaze iminsi ateguza.