Akenshi ukunda gusanga abantu runaka hari amakosa bahuriyeho, ariko ahanini akaba ari ibintu bakora batazi ko ari amakosa ahubwo ntibanamenye ko bajya babikora mu buzima busanzwe banabikora bakabifata nk’ibintu bisanzwe. Aya ni amakosa abakobwa batarashaka bajya bakora mu buzima busanzwe kandi bayahuriyeho.

 

BUMVA KO BASHOBORA GUHINDURA IMICO Y’UMUSORE UWARI WESE: Umukobwa utarashaka umugabo aba yumva uwariwe wese azahura nawe azabasha kwihanganira imico ye ndetse akumva ko azabahindura uzaba adafite imyitwarire myiza, nyamara siko biri kuko hari abantu utabasha guhindura niyo wateka ibuye rigashya.

Ā 

BIBESHYA KO AMAFARANGA AGURA URUKUNDO: Abakobwa benshi baba bumva kugira umusore mukundana ufite amafaranga arirwo rukundo nyamara baba bibeshya cyane kuko abasore bafite amafaranga baba birukirwa n’abakobwa benshi bayabifuzaho, rero abakobwa bagomba kumenya ko gukundana by’ukuri byiza atari ukugendera ku ma modoka kanaka afite cyangwa amazu n’amafaranga ahubwo icya mbere bakamenya ko ari ugufatanya no gukundana bya nyabyo kurusha kumva ko umusore ufite amafaranga ari we muzashobokana.

 

BABA BATEKEREZA KO KWISHIMA KWA NYAKO ARI UKUBA WUBATSE URUGO [KUGIRA UMUGABO]: Abakobwa batarashaka baba bumva ko ibyishimo byose biva ku kuba umuntu afite umugabo, nyamara siko bimeze kuko abubatse ingo bose siko bari mu munezero kuko hari n’abifuza kongera gusubira mu bihe bya kera, aho bari bafite amahirwe yo guhitamo uwo bakundana.

 

BAMWE BAHORA BIFUZA BYINSHI KU MUSORE BAKUNDANA: Abakobwa bamwe baba bumva bifuza ibya mirenge ku basore bakundana ndetse bigatuma urukundo rwabo rudatera kabiri. Iki nacyo kiri mu bintu abakobwa bamwe bagenda bahurirayo n’abandi.

 

BAHOZA IGITUTU KU BASORE BAKUNDANA: Iyo umukobwa akundanye n’umusore igihe kinini atangira kugenda amushyiraho igitutu ngo bakore ubukwe kuko aba yumva ko iby’urukundo rwabo bisa nk’ibyarambiranye.

Ā 

BABA BUMVA KO IMYAKA ARIYO IGARAGAZA KO UMUNTU AGOMBA GUKORA UBUKWE: Muri kamere y’abakobwa habamo akantu ko kumva ko hari imyaka ntarengwa bagomba kugeza bakubaka ingo ndetse bakumva ko iyo umuntu yayirengeje aba yatangiye gukecura, Abakobwa kandi bumva ko nta hantu baba bahuriye n’abasore bangana mu myaka. source: Umuryango

Menya ingaruka mbi cyane ku buzima ziterwa no kuba wihambira mu rukundo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuruĀ  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright Ā© 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.