Aya niyo magambo rukumbi wambwira umukunzi wawe bigatuma umwiharira wenyine iteka.

Kubaka urukundo ni uguhozaho, ari yo mpamvu hari amagambo make ushobora guhora ubwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda no kukwiyumvamo, kuburyo atazajya aha agaciro andi abwirwa n’abandi bamwifuza. Iyemeze ko igihe cyose uzaba ufite uwo ukunda, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, uzajya umubwira amagambo akurikira buri munsi bityo ukamwiharira wenyine.

NDAGUKUNDA: Iri jambo ni ijambo ryoroshye kandi rikwiye kubwirwa umukunzi wawe, gerageza kujya uribwira umukunzi wawe igihe agusekeje cyangwa igihe akoze ikintu kikwibutsa impamvu muri kumwe.

NARI NDI KUGUTEKEREZA: Ni byiza kubwira umukunzi wawe ko uba umutekereza n’iyo mutari kumwe, nubona ikintu kigushimishije uyu munsi kimumenyeshe.

WIRIWE UTE? Imenyereze kubaza umukunzi wawe ibibazo ahura nabyo mu kazi ke ka buri munsi. Mubaze kuri mugenzi we bakorana batumvikana cyangwa akazi gakomeye yakoze uwo munsi, umuhe umwanya nawe akugezeho ibyifuzo bye.

NIFATANYIJE NAWE: Humuriza umukunzi wawe umwereka ko utamuri kure mu byo akora, kandi ko ushyigikiye ibyemezo bye. Mubwire ko umuri hafi mu nshingano ze, mwereke ko muri ipfundo ry’urukundo rizabyara umusaruro.

URABEREWE: Niba mukundanye igihe kirekire biroroshye kwiyibagiza byinshi, kandi ni ngombwa kwibutsa umukunzi wawe ko yambaye imyenda igushimisha unamwereke ko ariyo mpamvu wamuhisemo.

MBABARIRA: Buri muntu akosa mu gihe runaka ku buryo rimwe na rimwe twisanga tutari mu kuri, twakoze ibidatunganye; impaka rero nta mwanya zikwiye guhabwa mu rukundo. Rero saba imbabazi igihe ukosheje, saba imbabazi z’uko wababaje umukunzi wawe, saba imbabazi yewe n’iyo yaba atari ikosa ryaguturutseho.

NTAWE MUSA: Umukunzi wawe bisaba ko aba inshuti magara yawe, niba utifuza gutemberana nawe ubwo ntibyagakwiye ko mugirana n’imishyikirano cyangwa ibiganiro biganisha ku rukundo. Umvisha umukunzi wawe ko ari ingenzi kuri wowe, ndetse ko nta muntu wamugereranya na we ku isi, ko ariwe ubaruta bose.

Inkuru Wasoma:  Dore ibimenyetso byakwereka umukobwa utashobora kubaka urugo ngo rukomere mugihura utaniriwe ushishoza.

NKUNDA IBITEKEREZO BYAWE: Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye, mumenyeshe ko ubona ari umunyabwenge uzi gukundana anafite impano nyinshi.

NDAKUBAHA: Nk’uko habaho umubano w’abakundana, icyubahiro ni ngombwa hagati y’abakundana. Muhe umwanya wo kukugira inama no kuguha ibitekerezo, umuntu iyo yumva ko yubahwa yiyumvamo ibyishimo akanumva ameze neza.

IJORO RYIZA: Turi mu gihe itumanaho ryorohejwe cyane, ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama. Mumenyeshe ko umutekereza n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye.

Umukobwa mukundana niba afite ibi bimenyetso aragukunda nta buryarya.

Inkuru Wasoma:  Nubona umusore wibanda cyane kuri ibi ibintu 5 ku bakobwa, uwo ashaka urukundo rufite intego

NKUNDA IBITEKEREZO BYAWE: Ujye ubwira umukunzi wawe ko ukunda ibitekerezo bye, mumenyeshe ko ubona ari umunyabwenge uzi gukundana anafite impano nyinshi.

NDAKUBAHA: Nk’uko habaho umubano w’abakundana, icyubahiro ni ngombwa hagati y’abakundana. Muhe umwanya wo kukugira inama no kuguha ibitekerezo, umuntu iyo yumva ko yubahwa yiyumvamo ibyishimo akanumva ameze neza.

IJORO RYIZA: Turi mu gihe itumanaho ryorohejwe cyane, ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama. Mumenyeshe ko umutekereza n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye.

Umukobwa mukundana niba afite ibi bimenyetso aragukunda nta buryarya.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved