Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko batazagirira impuhwe ubutegetsi bwa Israel.

Ati “Mu izina rya Haidar, urugamba ruratangiye.”

 

 

Haidar ni izina rikoreshwa mu mwanya wa Ali, uwo Abayisilamu b’aba Shia bafata nk’uwabaye Imam wa mbere wasimbuye intumwa y’Imana Momamed.

 

 

Iran yarashe missiles 400 muri Israel

 

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu byatangaje ko Iran imaze kurasa ibisasu bya missile birenga 400 muri Israel, byaguye mu bice birenga 40 ku butaka bw’iki gihugu kuva ku wa 13 Kamena

 

Ibi bitero byahitanye abantu 24 ku ruhande rwa Israel, abarenga 800 barakomereka, mu gihe abantu 3800 bimuwe mu bice bari barimo.

Ni mu gihe ku ruhande rwa Iran hapfuye abantu 224 kuva intambara itangiye.

 

Ubushobozi bw’intwaro bwa Israel bwacitse intege?

 

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangaje ko ubushobozi bwa Israel bwo guhagarika ibisasu biraswa na Iran bugenda bugabanyuka.

Hari bamwe mu bayobozi ba Amerika batatangajwe amazina bavuze ko iki kibazo bari bakizi kuva mu mezi yashize, ariko bari mu rugamba rwo kongera ubwirindi bwa Israel haba ku butaka, mu kirere no mu mazi.

 

 

Gusa ngo igisirikare cya Israel nticyagize icyo kivuga kuri iyi ngingo y’intwaro zigenda zigira intege nke.

Iran yo ivuga ko ibisasu byayo biremereye byananiye Israel ku buryo irasa ahantu henshi uko ibyifuza.

 

Amerika yohereje ubwato n’indege z’intambara mu Karere

 

Amerika isanzwe ifite ibirindiro by’ingabo mu Burasirazuba bwo hagati, harimo amato n’indege z’intambara.

CNN yanditse ko Igisirikare cya Amerika kirwanira mu mazi, US Navy, biteganyijwe ko kijyana amato abiri manini atwaye indege z’intambara mu gace Israel iherereyemo.

 

Amakuru ahamya ko USS Nimitz Group yahagurutse mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Aziya ku wa 16 Kamena, yerekeza mu Burasirazuba bwo Hagati kubera intambara ya Israel na Iran yakajije umurego.

 

Ubu bwato bwa mbere bunini ku Isi butwara toni ibihumbi 100. Bushobora gutwara indede 60 z’intambara, ubwato bundi bwakwifashisha mu ntambara n’ubundi bugendera munsi y’amazi (submarines). Ubu bwato bukoresha ingufu za nucleaire.

 

Kimwe na USS Carl Vinson iri mu Burasirazuba bwo hagati, na bwo bushobora no kwifashishwa mu kurinda umutekano wo mu kirere, hahanurwa ibisasu biraswa n’umwanzi.

 

Amerika yohereje USS Nimitz itwara indege z’intambara n’intwaro nyinshi mu Burasirazuba bwo Hagati

Impanga eshatu zavukiye mu bwihisho

 

Ibitaro bya Rambam muri Israel, bimwe muri byinshi byimuriye ibikorwa byabyo mu bice byo munsi y’ubutaka kubera ibitero bikaze bya Iran. Umubyeyi yabyariye impanga eshatu muri icyo gice bagiye kwihishamo.

 

Abanya-Israel mu bihe by’ibitero baba bari mu bwihisho

Trump yavuze ko igihe cyo kwica Khamenei atari iki

 

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko intambara ihanganishije Israel na Iran igomba guhagarara, Iran ikamanika amaboko nta mananiza ishyizeho, kuko nta gahunda ihari yo kwica umuyobozi wayo w’ikirenga.

 

 

Ati “Tuzi aho ingirwa Muyobozi w’Ikirenga yihishe, ntabwo tugiye kuhamukura (kumwica), ntabwo ari ubu rwose.”

 

 

UAE yasoneye ihazabu abanya-Iran barengeje iminsi bayibamo

 

 

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zatangaje ko abanya-Iran bari muri iki gihugu barengeje igihe igihe cyo kuhaba basonewe ihazabu bari gucibwa kuko ikirere cy’iwabo gifunze batashobora gutaha n’indege.

 

 

Amakuru avuga ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gufasha abaturage babuze uko bataha, kandi ko gishyirwa mu bikorwa ku bamaze igihe babayo n’abahasuye hatitawe ku bwoko bwa visa bafite.

 

 

Ibitero bya Israel na Iran byatumye ibihugu bimwe bihagarika ingendo zo mu kirere, bituma abagenzi benshi bahera aho bari bari.

Ku rundi ruhande ariko Israel yashoboye gucyura bamwe mu baturage bayo bari baraheze ku bibuga by’indede mu bice bitandukanye by’Isi.

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aba mbere bageze ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion, bavuye muri Larnaca, muri Chipre ndetse ngo intego ni uko abanya-Israel bose baheze mu nzira bagomba gucyurwa.

 

 

Impande zombi zikomeje kurasana ubutaruhuka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.