Kuri uyu wa 14 Kanama 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko adashyigikiye insengero zigizwe n’abahunuzi bambura abaturage, akaba asaba inzego gukemura ako ‘kajagari’, hakarebwa n’uko zajya zitanga imisoro. https://imirasiretv.com/umujura-yibye-televiziyo-ayigarura-yuzuye-inzuki-umubiri-wose/

 

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo kurahira kw’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Intebe, Perezida Kagame yibanze ku bintu bitatu birimo icy’imikorere idahwitse y’abayobozi barya ruswa cyangwa bakoresha icyenewabo, ikijyanye n’ifungwa ry’insengero kimaze igihe kigarukwaho, hamwe n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).

 

Ku kibazo cy’ifungwa ry’insengero, Perezida Kagame avuga ko hari abibwiraga ko atakizi, akaba yabakuriye inzira ku murima, avuga ko akizi kandi imikorere y’insengero azakomeza kuyirwanya.

 

Umukuru w’Igihugu yagize ati “Niba mushaka kuba aba Pasiteri muve mu budepite, ibyo bindi mujyamo gushuka abantu mukabahanurira, wabanje ukihanurira se wowe, ibitubahirije Amategeko ntibikwiye kubaho!”

 

Ati “Nabonye ku itangazamakuru bavuga ngo, ‘ubanza Perezida atabizi, ibintu byo gufunga insengero ni icyaha’, [….] ndabizi ahubwo simbishaka na busa, nzabirwanya rwose, niyo mpamvu mwebwe nk’Abadepite, mufatanyije n’inzindi nzego, hajyeho uburyo buyobora abantu mu nzira yumvikana, budafite uwo muhutaza.”

 

Perezida Kagame avuga ko abo adashaka ko bahutazwa ari abaturage bajyanwa (mu nsengero), “Aho badakwiye kuba bajya, bakamburwa na bike batunze, biraza gutuma dushyiraho umusoro, ayo wiba abaturage tuzayagabana!”

 

Umukuru w’Igihugu avuga ko mbere y’uko umuntu wambuye abaturage amaturo abibazwa, hazabanza kubaho umusoro ujya gufasha abo Leta izasanga baragiriwe nabi. https://imirasiretv.com/perezida-paul-kagame-yavuze-ko-hari-insengero-zigiye-gutangira-gusoreshwa/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved