Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane nka Ayra Starr, yongeye gutangaza isi y’umuziki nyuma yo kongera ku bamurikira miliyoni 5 ku rubuga rwa Spotify, aba umuhanzi wa mbere wo muri Afurika ubigezho.Ibi byamuheshe gukomeza kwandika izina rye mu mateka y’umuziki wa Afurika , by’umwihariko mu buryo bwo gukwirakwiza umuziki binyu ku mbuga zicurangwaho indirmbo ku isi.
Ayra Starr w’imyaka 23 yavukiye mur Benin ariko akurira muri Nigeria. Yatangiy urugendo rw’umuziki mu 2020, ubwo yasinyaga amasezerano na Mavin Records, inzu y’umuziki ya Don Jazzy, umwe mu batunganya umuziki bazwi cyane muri Nigeria. Mu 2021, yasohoye album ye ya mbere “19& Dangerous” , yarimo indirimbo yatumye amenyekana cyane ku isi ari yo “Rush”, imaze kumva inshuro zirenga miliyono 474 kuri Spotiy.
Kuri ubu, indirimbo ye imaze kumvwa cyane ni “Santa” , imaze kurenza 707,987,442 streams ikaba iri mu ziri mu myanya y’imbere ku ndirimbo z’abanya-Afurika zasakaye cyane.Gukubita miliyoni 5 z’abakurikira kuri Spotify, ntabwo ari ibintu byoroshye ku bahanzi bakomoka muri Afurika , cyane cyane ku bahanzi ba bagore. Ku rutonde rw’abagore b’Abanyafurika basakajwe cyane kuri Spotify:
- Tems: Miliyari 3.8
- Ayra Starr: Miliyari 2.7
- Tiwa Savage: Miliyari 1.2
- Yemi Alade: Miliyoni 700k
Ayra Starr yahise yegera Tems, asiga abandi bahanzikazi benshi b’ibyamamare bari bamaze imyaka myinshi ku isoko.
Urubuga rwa Spotiy rufite amakaro kanini mu gusakaza umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga. Mu 2024, Spotify yatangaje ko:
- Abahanzi b’Abanyafurika binjije miliyoni $300 binyuze muri streams.
- Ukoresheje Spotify, umuhanzi ashobora kubona $0.003-$0.005 kuri buri stream imwe.
Bivuze ko nka Ayra Starr, yinjije amafaranga atari make mu gihe indirimbo ze zamaze kurenga 2.7 billion streams. Bityo , uretse kuba ari izina rikomeye, ni n’umwe mu bahanzikazi binjiza cyane mu ruhando rw’umuziki wa Afurika.
Ayra Starr ni ikimenyetso cy’uko abahanzi b’abakobwa b’Afurika bashoboye guhangana n’amasoko yo ku isi yose. Yakunze kuvuga ko yifuza kuba “Beyonce wo muri Afurika” , kandi uko bigaragara , yahagurukiye guhigura izo nzozi. Uyu mwaka , yagiye akora ibitaramo bikomye mu Burayi, Amerika no muri Afurika y’Epfo, ndetse yinjiye mu mashyirahamwe akomeye atunganya ibitaramo bya festival birimo Coachella na AfroNation.