Umwana w’umukobwa w’imyaka 11 n’undi w’imyaka 15 y’amavuko, nibo bibanaga muri iyi nzu idafite inzugi n’amadirishya, kugira ngo bayisigaremo bonyine, bikaba byaraturutse kukuba se yarishe nyina, ubu akaba afungiye muri gereza ya NYAKIRIBI iherereye mu karere ka Rubavu, basigaye babayeho mu buzima bubi, baza kwihuza n’abandi bakobwa babiri nabo bari basanzwe bibera ku muhanda.
Umunsi umwe rero ngo abakora irondo mu mudugudu wa R8uhengeri babasanze munzu yabo babasaba ko baryamana abana b’abakobwa barabyanga, ngo n’ubuyobozi bw’umudugudu ntibwabyumva neza babhita bajyanwa mu kigo cy’inzererezi mu Kinigi, ngo bagarutse basanga inzu yabo yarakuwemo inzugi n’amadirishya mu rwego rwo kubirukana.
Umwe muri aba bana b’abakobwa ubwo yaganiraga na TV1 yagize ati” twari turimo muri iyi nzu turi abakobwa bane, ariko turaramo tunabamo, haza aba home guard baradukinguza tugize ngo ni undi muntu usanzwe turakingura tutazi ko aribo, nuko batangira kudukorakora bari kuvuga ngo turyamane nabo turabyanga, tubyanze umwe ahita asohoka ajya guhamagara mudugudu aramubwira ngo twibaga ibitoki, mudugudu arangije nkejo tubona abayobozi bo ku murege baraza batujyana mu kinigi, baturekuye dutashye dusanga bakuyemo inzugi n’amadirishya, tubabwiye ntibagira icyo babikoraho”.
Undi mwana w’umukobwa mugenzi we yavuze ati”nonese ko mjudugudu yatugambaniye bakatujyana mu kinigi twagaruka tugasanga bazikuyemo!”.
Undi ati” nonese warara aha ukaburara ukanabwirirwa, ngo urabaho ute? Nukuvuga ngo badusanzemo batwica, ndetse bashobora no kuza bagasanga twatetse ibiryo tugasanga babimenye”.
Ni inzu irimo umwana kuburyo bidakwiriye ko ibamo abantu, birarira hasi ku nzitiramibu zishaje, gusa bagashimangira ko harimo n’abagabo baza kubasambanya kungufu harimo n’ushinzwe umutekano mu mudugudu, hakaba harimo n’utwite inda y’amezi atanu.
Uyu utwite yavuze ati” hari igihe tuba turyamye abashinzwe umutekano bakadusanga bakatubwira ngo turyamane nabo”.
TV1 yegereye umwe mubashinzwe umutekano abyitarukiriza kure avuga ati” ibyo bintu ntago byabaho, rwose ibyo bintu ntago bishoboka, nuko no kurahira mu izina ry’Imana bigoye ariko rwose ntago ibyo bintu bigoye”. Uyu mutekano akiri kuvuga gutyo abakobwa bahise baza bamwahuka bavuga ko ariwe, banamushinjiriza imbere y’abanyamakuru ko ariwe kandi baza ari babiri kuko baramwiboneye, ko babasabye kuryamana nabo bakanabaha n’amafranga ariko umukobwa ariruka.
Turabasaba gukomeza muza gusoma inkuru ndetse n’amakuru tubagezaho hamwe n’inkuru y’uruhererekane IBANGO RY’IBANGA maze irungu rikajya kure. Turabakunda!