Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu rwakatiye ibifungo bitandukanye ba Ofisiye bahoze bayoboye Ingabo na Polisi mu mujyi wa Goma, nyuma yo kubahamya icyaha cyo guta uyu mujyi bikarangira ufashwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.
Aba barimo ba Jenerali Dany Yangba Tene na Papy Lupembe Mobenzo, cyo kimwe na ba Komiseri Eddy Leonard Mukuna Ntumba na Jean Romuald Ekuka Lipopo wahoze ari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aba uko ari bane bareganwaga na General-Major Alengbia Nzetetessya wapfiriye muri gereza muri Mata uyu mwaka.
Bariya ba Jenerali na ba Komiseri ba Polisi bahamijwe ibyaha birimo kuba ibigwari imbere y’umwanzi, kwica amategeko no guta ibikoresho bya gisirikare.
Gen. Ekuka Lipopo yahanishijwe amezi 36 y’igifungo, Mukuna Ntumba ahanishwa 24 mu gihe Yangba Tene na Lupembe Mobenzo buri umwe yahanishijwe igifungo cy’amezi 12. Ni mu gihe ubushinjacyaha bwari bwarabasabiye ibihano biri kuva ku myaka 20 y’igifungo kugeza ku gufungwa burundu.
Ku wa 27 Mutarama uyu mwaka ni bwo inyeshyamba za AFC/M23 zigaruriye Umujyi wa Goma, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’Ingabo za leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mbere y’uko AFC/M23 igera muri uriya mujyi, abenshi mu basirikare ba leta bari bamaze kuwuhunga, berekeza i Bukavu baciye mu kiyaga cya Kivu.
Abahamijwe guta uriya mujyi ubwo barimo biregura, bavuze ko mbere yo gufata icyemezo cyo kuva i Bukavu babanje kubisabwa n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo mu gihugu bwababwiye “gusubira inyuma mu buryo bw’amayeri.”