Urwego rw’igihugu rw’iterambere, RDB ruravuga ko ba mukerarugendo basuye u Rwanda biyongereyeho 56% mu myaka 5 ishize. Ni nyuma y’uko n’ubundi hashize imyaka 5 u Rwanda rushyizeho gahunda yo guteza imbere ubukerarugendo izwi nka ‘Visit Rwanda’.
Iyi gahunda igitangira, ku ikubitiro RDB yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe yo mu gihugu cy’u Bwongereza ariyo Arsenal, ariko hadaciye igihe kinini kitarenze umwaka ihita inasinya andi masezerano y’ubufatanye n’ikipe yo mu gihugu cy’u Bufaransa Paris Saint Germain. Bamwe mu bakora mu rwego rw’ubukerarugendo bashimangira ko Visit Rwanda yatumye inyungu ziyongera.
RDB ivuga ko byonyine muri 2018 abantu barenga ibihumbi 140 babonye akazi mu bijyanye n’ubukerarugendo bavuye ku bihumbi 90 bari mu mwaka wabanje. Nanone kandi raporo y’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere ivuga ko mu 2022, U Rwanda rwinjije asaga miliyari 400frw avuye kuri miliyari zisaga 160frw muri 2014 bivuga ko yiyongereyeho 171%.
Tariki 27 Kanama 2023, nibwo RDB nanone yatangaje amasezerano yo kuzamura ubukerarugendo n’ikipe y’ikirangirire Bayern Munich muri gahunda ya Visit Rwanda agamije kuzamura umupira w’amaguru. Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo ntabwo bahwemye kugaragaza ko muri aya masezerano naho bagiye gukuramo inyungu.
Akamanzi Clare, umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB ashimangira ko gahunda ya Visit Rwanda mu myaka itanu ishize yatanze umusaruro mu nzego z’ubukungu n’ubukerarugendo muri rusange.