Abaturage bamwe bo mu murenge wa Zaza ho mu karere ka Ngoma, bavuga ko babangamiwe cyane n’umushoramaro witwa Nsengiyumva Beda ukorera ibikorwa bye muti uyu murenge, bavuga ko uyu mugabo yabahangayikishije kuburyo abantu bose imitima yabo itajya iba hamwe.
Ubwo baganiraga n’itangazamakuru, bavuze ko uyu mugabo imyaka yabo baba bahinze azana amatungo ye arimo inka ku bushake maze zikayangiza, ndetse ngo iyo mwadikiranyije ubutaka ubwe arabufata akabuvanga n’ubw’abandi akaba abunyze gutyo, kuburyo iyo uje guhinga mu murima wawe akwirukana akubwira ngo umuvire mu murima.
Hari umubyeyi wagize ati” Nsengiyumva, yambuza abantu igitugu pe, nubu nubwo ndi hano mumfotoye, ashobora kuzangongesha moto ye nibwo bwoba mfote rwose. Niba mwadikiranije ukaza ugahinga, ashobora no kuza ibintu byawe akabirandura akakubwira ngo uzajye kumurega aho ushaka”.
Bakomeje bavuga ko Atari umuntu mwiza kubera ko nk’iyo akuranduriye imyaka ukavuga birangiye ashatse kugukubita.
Undi mugabo yagize ati” mubaze aba bantu bari hano, ibiti ibihumbi bibiri Magana atatu na bibiri yarabiranduye, na mbere yahoo yari yandanduriye imyumbati,oya ndabivuze pe, ako karengane….”.
Aba baturage bakomeje bavuga ko iyo bagerageje kumuregera ubuyobozi basanga ariwe baregera, kuko bavuga ko Nsengiyumva ariwe uvuga rikijyana kuburyo kujya kumurega nta kintu na kimwe byamutwara. Umwe yagize ati” wamurege hehe se? twe twamwise umwenegihugu ahubwo”.
Nsengiyumva Beda ushinjwa guhohotera abaturage, ku murongo wa telephone yavuze ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ati” njyewe ubundi mu by’ukuri nta n’ikibazo mfitanye n’aba baturage”. Yakomeje avuga ko ahantu ashobora kuba afite ikibazo ari ahantu yakodesheje ikirombe cyo gucukuramo umucanga agahabwa icyemezo n’umurenge ndetse n’akarere, ariko nabwo nta kibazo afite n’akarere, ndetse ahubwo akaba ariwe uhohoterwa cyane n’abaturage kubw’icyo kirombe cyo gucukuramo umucanga.
Abajijwe impamvu abaturage bamushyira mu majwi mukubabangamira, yasubije ko ikibazo afite ahubwo ari icy’umugabo witwa Mirindi, ukunda kuza akamubwira ko ngo amubangamira kuri icyo kirombe kandi we atanafite isambu aho ngaho yewe n’ikirombe nta muntu wakimuhaye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza, Mbarushimana Ildefonse yemeza ko muri uyu murenge ayoboye nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko. Source: TV1.
Umugore wa Yanga yahishuye uko yamwereye imbuto bigatuma ahindura idini.