Abantu babiri barimo umugore n’umugabo bo mu karere ka Gicumbi batawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bakurikiranweho ibyaha byo kurega undi amubeshyera nyuma yo kubeshyera pasiteri ko yasambanyije umwe mu bayoboke be bagamije kumurya amafaranga. Aba batawe muri yombi kuwa 13 Nyakanga 2023 ni Mutuyimana uzwi kuri Mutimukeye Vestine w’imyaka 24 na Hasingizwemungu Jean De Dieu w’imyaka 36.
Aba bombi bakurikiranweho ibyaha byo gukangisha gusebanya no kurega undi umubeshyera. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko Hasingizwemungu ari we wazanye icyo gitekerezo cyo kubeshyera pasiteri Sempundu Jean Claude w’imyaka 43 ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato uwitwa Mutuyimana Vestine kuri ubu nawe ufunze.
Dr. Murangira yavuze ko iperereza rya mbere ryagaragaje ko Mutimukeye yasobanuye ko Hasingizwemungu ari we wamugejejeho igitekerezo, aho ngo bari bumvikanye ko bazaca pasiteri Sempundu miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda yakwanga kuyabaha bakamushyira mu itangazamakuru, aho ngo bari bafite n’umunyamakuru baziranye uzabibafashamo.
Dr. Murangira yakomeje avuga ko abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Byumba mu gihe iperereza rikirimbanyije. Dr. Murangira kandi yavuze ko n’undi wese bizagaragara ko ari muri iki kirego nta kizabuza kumukurikirana.
RIB yasabye abantu kwirinda ibikorwa nk’ibyo byo gukangisha gusebanya cyangwa kurega undi umubeshyera mu nzego z’ubutabera kuko ari ibikorwa bigize icyaha. Dr. Murangira ahamya ko bene iki cyaha kigaragara mu bantu b’ingeri zose, ariko cyane cyane mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abanyamakuru bamwe na bamwe.
Yakomeje avuga ko uko abantu boroherwa no gukoresha imbuga nkoranyambaga ari ko iki cyaha cyiyongera, gusa asaba abantu kucyirinda kuko uzagifatirwamo azahanwa hatitawe ku mwuga akora. RIB yanaburiye abantu bafata amafoto bari kumwe n’inshuti zabo zambaye uko bashatse nyuma bakayabakangisha bababwira ko nibadatanga ibyo basaba bazayakwirakwiza, kimwe n’abandi bagwa mu mutego wo gukwirakwiza ibihuha bifitanye isano no gukangisha gusebanya bihishe inyuma y’ubuvugizi ko batazihanganirwa.
Yakomeje asaba bamwe mu banyamakuru babangamira iperereza riri gukorwa, aho babuza uwahamagawe n’ubugenzacyaha ngo ntiyitabe. Hari n’abandi bahamagarwa ugasanga ‘arampamagaye ngo ni umunyamakuru ukorera aha, ngo ese ko kanaka mwamuhamagaye muramushakira iki? Undi nawe yahamagazwa mu bugenzacyaha yaza kwitaba ugasanga hari umunyamakuru umuri inyuma ngo arashaka ko bamubaza ahari.’
Yavuze ko bifuza imikoranire myiza n’itangazamakuru nk’uko bisanzwe ntibabangamirana, bityo abanyamakuru bagumye babe abafatanyabikorwa beza kuko RIB izirikana uruhare rw’itangazamakuru mu guhindura imyifatire y’abantu.
Iki cyaha cyo gukangisha gusebanya aba bakurikiranweho baramutse bagihamijwe n’urukiko bahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka 3, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda Atari munsi y’ibihumbi 100 kugeza ku bihumbi 300frw. Mu gihe uhamwe n’icyo kurega undi umubeshyera uhanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri kuri atandatu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300frw kugeza ku bihumbi 500frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.