Babiri bandi bapfiriye mu mpanuka yahitanye Pasiteri Theogene Niyonshuti bamenyekanye

Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka yabereye mu gihugu cya Uganda ahitwa Kabale kuri uyu wa 22 Kamena 2023 bamenyekanye, aho iyi mpanuka yabereye mu muhanda mugari wa Katuna-kabale mu ijoro ry’uwo munsi.

Imodoka yari itwaye pasiteri Niyonshuti yari irimo abantu batatu, bose bapfuye harimo na Niyonshuti. Abandi babiri ni umugore n’umugabo pasiteri Theogene yari agiye kureba mu gihugu cy’u Bugande baje kubasura, mu gihe uwitwa Donath ari umusore bari bavanye murugo, we akaba yararokotse akajya muri koma.

Umugenzi umwe wari muri bus yagonze imodoka barimo wakomeretse witwa Ruth Athieno, ari kuvurirwa mu bitaro bya Kabale. Pasiteri Niyonshuti yari umupasiteri ku rusengero rwa ADEPER ya Muhima, aho yari amenyerewe kubwiriza atera urwenya rwinshi mu mvugo zo ku muhanda.

Yasize umugore n’abana bane, n’abandi basore barenga 20 yakuye mu buzima bwo ku muhanda yareraga, aho mu butumwa bamwe baganiriye n’itangazamakuru batanze ari uko harimo n’abiga kaminuza. Kuva iyi nkuru yamenyekana, abanyarwanda bose bari guhererekanya ubutumwa mu buryo bw’amafoto n’amashusho ndetse n’amajwi y’amagambo n’ibikorwa Niyonshuti yakoze, bagaragaza agahinda batewe n’itahuka rye.

Inkuru Wasoma:  "Imana yambwiye ko ngomba kwambika impeta umugore wa Pasiteri Theogene nkamuhoza amarira" - Prothet Noheli

Inkuru Wasoma:  Umushumba wa Kiliziya Gatorika Papa Francis yirukanye musenyeri warwanyaga ubutinganyi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved