Babiri yabatetse mu isafuriya! Hamenyekanye igihe Kazungu azaburanira mu rukiko

Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha 10 birimo kwica biturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu n’ibindi byaha, azaburana kuwa kane tariki 21 Nzeri 2023. Mu ibazwa ryakozwe n’ubugenzacyaha, Kazungu yemeye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’undi umwe w’igitsinagabo.

Mu iperereza ry’ibanze, Kazungu yavuze ko babiri mubo yishe yabatetse mu isafuriya ari nayo mpamvu imibiri yabo itigeze igaragara mu cyobo cyakuwemo abagera kuri 12 yari yarabatabyemo. RIB yatangaje ko yashyikirije dosiye ya Kazungu w’imyaka 34 Ubushinjacyaha kuwa 11 Nzeri 2023.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo bwemeje ko bwamaze kuregera urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 18 Nzeri 2023 ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni urubanza ruzaba kuwa 21 Nzeri 2023 ku rukiko rw’ibanze ruherereye mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.

Kazungu Denis wafatiwe mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza mu mudugudu wa Gishikiri, azaburanisha ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranweho kandi ibyaha birimo ubujura bukoresheje Kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa. Ibi byaha akurikiranweho biramutse bimuhamye, Kazungu yahanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru Wasoma:  Polisi yatangaje ibyo igiye gukorera abapolisi banze guha uruhushya umubyeyi wari ufunzwe kugira ngo ajye kuvuza uruhinja rw’amezi atatu bari bamufunganye

Babiri yabatetse mu isafuriya! Hamenyekanye igihe Kazungu azaburanira mu rukiko

Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha 10 birimo kwica biturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu n’ibindi byaha, azaburana kuwa kane tariki 21 Nzeri 2023. Mu ibazwa ryakozwe n’ubugenzacyaha, Kazungu yemeye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’undi umwe w’igitsinagabo.

Mu iperereza ry’ibanze, Kazungu yavuze ko babiri mubo yishe yabatetse mu isafuriya ari nayo mpamvu imibiri yabo itigeze igaragara mu cyobo cyakuwemo abagera kuri 12 yari yarabatabyemo. RIB yatangaje ko yashyikirije dosiye ya Kazungu w’imyaka 34 Ubushinjacyaha kuwa 11 Nzeri 2023.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nabwo bwemeje ko bwamaze kuregera urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuwa 18 Nzeri 2023 ku rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni urubanza ruzaba kuwa 21 Nzeri 2023 ku rukiko rw’ibanze ruherereye mu murenge wa Kagarama mu karere ka Kicukiro.

Kazungu Denis wafatiwe mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza mu mudugudu wa Gishikiri, azaburanisha ibyaha birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranweho kandi ibyaha birimo ubujura bukoresheje Kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitse muri mudasobwa. Ibi byaha akurikiranweho biramutse bimuhamye, Kazungu yahanishwa igifungo cya burundu.

Inkuru Wasoma:  Umusore w’i Gatsibo aravugwaho kugendana ibyuma ijoro n'amanywa

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved