Ababyeyi bo mu majyaruguru y’ubuhinde bajyanye umwana wabo mu rukiko kubera kutabaha umwuzukuru nyuma y’imyaka itandatu yose ashatse umugore.Sanjeev w’imyaka 57 na Sadhana Prasad w’imyaka 61 bavuga ko bakoresheje amafranga yabo yose bari barazigamye barere umuhungu wabo bamurihira ishuri ryo kwiga gutwara indege (pilote) ndetse banamukoreshereza ibirori bihenze mu bukwe bwe.
Barimo barasaba impozamarira y’amadorari 650 (asaga hafi ibihumbi 670000 by’amafranga y’u Rwanda) mu gihe umwana ataba avutse mu gihe kingana n’umwaka umwe. Umuhungu wabo ndetse n’umugore bisa nk’aho ntacyo barabivugaho ku mugaragaro.
Iki kirego kidasanzwe mu rukiko cyatanzwe cyitwa “itotezwa mu bitekerezo” ababyeyi bavuga ko bakorewe n’umuhungu wabo,Prasad papa w’umuhungu avuga ko amafranga yose yari yarazigamye yayakoresheje yohereza uyu muhungu we muri America kwiga gutwara indege bikamutwara amafranga yose hamwe amadorari 650 mu mwaka wa 2006.
Ngo yasubiye mu buhindi muri 2017 ariko atakaza akazi ke bituma umuryango ugomba kumufasha mu buryo bw’amafranga mu gihe krenze imyaka 2, nk’uko ikinyamakuru Times of india cyabitangaje. Ngo uyu musore nyuma yaje gushaka umugore hashize igihe gito aribwo yabonye akazi ko gutwara indege, bavuga ko bazabyara Akaka kazajya kabakinisha mu gihe bazaba bari mu zabukuru.
Ababyeyi bo bavuga ko barushye kwiyakira, kuko ubukwe babakoresheje bwarabahombeye cyane aho bakoresheje imodoka ihenze, bakajya muri hotel ihenze ndetse bajya no mu kwezi kwa buki igihe kingana n’ukwezi kose mu mahanga. Pradad yagize ati” umuhungu wanjye amaze imyaka itandatu ashatse umugore ariko nanubu ntibarateganya kubyara. Nibura turamutse tubaye dufite umwuzukuru wo kuba turi kumwe nawe, akababaro kacu kazihanganirwa”.
Umunyamategeko wunganira aba babyeyi yavuze ko basabye aya mafranga kubera ubugome bakorewe mu mutwe, aho yagize ati” ni inzozi kuri buri mubyeyi kugira umwuzukuru, bari bamaze igihe kirekire bategereje kugira umwuzukuru”. Ikirego cy’aba babyeyi cyatanzwe mu mugi wa Haridwar, cyitezwe kuburanishwa tariki 17 z’ukwezi kwa gatanu, 2022 nk’uko ikinyamakuru UMURYANGO .RW dukesha iyi nkuru kibivuga. Umuhungu wabo n’umugore we barasa nk’aho ntacyo barabivugaho ku mugaragaro.
Umusore yahindutse inka nyuma yo gusambanya umugore w’abandi. Reba video