Ku wa Kane tariki 07 Ukuboza 2023, mu masaha yo ku mugoroba ni bwo Bad Rama yageze ku kibuga k’indege Mpuzamahanga i Kanombe yakirwa n’itangazamakuru, aho yari aje mu bikorwa bitandukanye birimo n’igikorwa nyamukuru cyo guhura n’umuvandimwe we. Mu mwaka w’1994 ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Bad Rama yaburanye n’umuvandimwe we witwa Moses Olivier, aho hari hashize imyaka 30 aziko yitabye Imana.
Mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko aba bavandimwe baje guhura, ndetse bishimanye cyane bisa naho bafitanye urukumbuzi rudasanzwe. Abazi kwitegereza, bahise batera imboni kare ko aba bahuye basa cyane nk’uko n’ubundi abantu bajyaga bawira Olivier ko babona asa nka Bad Rama neza. Bad Rama avuga ko uyu muvandimwe we baburanye muri Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yabisobanuraga yavuze ko icyo gihe ubwo bagabweho igitero, umuvandimwe we yasimbutse ajya hejuru y’umuhanda naho bo basimbuka bajya munsi y’umuhanda. Ikintu gikomeza kibabaza Bad Rama ni uko Papa wabo yahoraga afite ikizere avuga ko bazongera guhura na Olivier, nyamara bongeye guhura Papa wabo yaritabye Imana batabashije guhura nk’uko yamye abyizera.
Guhura kwa Bad Rama n’umuvandimwe we, umuhanzi Rafiki niwe wabaye ikiraro cyo kubahuza, bivugwa ko ubwo bari mu muhango wo gushyingura umubyeyi wa Bad Rama hasohotse amashusho, Olivier yabyitegereza neza asubiza amaso inyuma atangira gutekereza ko bafitanye isano, bituma ajya gushakashaka abamubwiraga ko asa na Bad Rama.
Rafiki yaje kuvugana na nyina wa Bad Rama ko umuhungu witwa Moses bahuye, aza kumubwira izina yiswe n’ababyeyi, ni uko Mama we amubwira ko uwo muhungu ari uwe.