Badrama ari kunengwa na benshi kubera uburyo yagaragaye mu mashusho akora ibyiswe kwima agaciro umuntu

Iyo wumvise umuziki ndetse n’abahanzi akenshi mubaza mu mutwe wawe harimo uwitwa “Badrama” uzwi cyane muri ‘The mane’ itunganya umuziki. Uretse no kuba ari nyiri The mane ariko akaba akunda no kugaragara muri filime nyarwanda zikunda gutambuka kuri youtube channel y’iyi nzu itunganya imiziki.  Ubwiza bwa tumukunde Hannah wegukanye ikamba rya nyampinga wa Uganda 2023 [Amafoto]

Mu mashusho yakomeje gucicikana ku rubuga rwa Twitter, uyu mugabo yagaragaye atwaye imodoka iri mu bwoko bwa zimwe zifunguka hejuru, iruhande rwe hari umusore cyangwa umugabo uri kugenda amusobanurira ubuhinzi bw’ibirayi ariko we ari kugenda n’amaguru kuburyo hari n’aho Badrama yongezaga umuvuduko umugabo akamwirukaho.

Bamwe mu babonye aya mashusho cyane cyane abafite imbuga zikomeye kuri twitter bagiye bayasangiza abafana babo babakurikira, ariko bagashyiraho amagambo agaragaza ko batakiriye neza uko bari kubibona, ari naho bahereye bamwe bita Badrama amazina amushyira mu isura itari nziza.

Uwiyita indege yagize ati “ ariko abakire si abantu ndabyemeye, ibaze ko akeneye kumva uko bahinga ibirayi ariko akaba atamushyira mu modoka ye ngo agende amusobanurira atuje atagenda yiruka cyangwa se ngo ahagarare.”

Uwitwa Kemnique yagize ati “ abakire bamwe ni imbecile ubuse iyo amushyiramo akagenda amusobanurira? Badrama we ubu se nkutuke?” uwitwa Agapipi yagize ati “Mbega video imbabaje! Harya baca umugani ngo abakire si abantu? Ubu uyu Badrama iyo amushyira mu modoka n’ubundi ko harimo umwanya? Ariko kuki musuzugura abaturage, ese ubu arasa nabi? Disi arimo kwiruka inyuma y’imodoka amuha amakuru nawe yibyimbije mu modoka. Shame on him!”

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Anitha Pendo wasezeye kuri RBA agiye gukomereza akazi kuri Kiss FM-  AMAFOTO

Uretse aba batangaje iyi video, ariko hari n’abagiye bavuga koi bi bigaragaza inkirabuheri nk’uko babyanditse ahajya ibitekerezo,abandi bagenda bamwita amazina agaragaza ko batashimishijwe no kubona aya mashusho gutya, gusa nanone hari abavuze ko iyi modoka itajyamo abarenze babiri kandi byagaragaraga ko n’ufotora nawe ariyo yari yicayemo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved