Bafashwe bagiye kuvunjisha amadorari y’amiganano

Umugore w’imyaka 39 y’amavuko n’umugabo w’imyaka 33 y’amavuko bafatiwe mu karere ka Nyarugenge bagerageza kuvunjisha amadorari y’Amerika ibihumbi 2800 (Asaga miliyoni 3,296,000frw) y’amiganano. Aba bombi bafashwe kuri uyu wa 2 Kanama 2023 mu murenge wa Nyarugenge, akagali ka Kiyovu mu mudugudu w’Inyarurembo.

Aba bombi ubwo bafatwaga ku isaha y’I saa saba z’amanwa, amadorari basanganwe yose hamwe yari agizwe n’inoti 51 zirimo 46 za $50 n’izindi 5 za $100. Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, SP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko kugira ngo aba bombi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’ibiro by’ivunjisha, nyuma y’uko byari bigaragaye ko amadorari bazanye ari amiganano.

Yavuze ko umukozi wo mu biro by’ivunjisha abonye ko ayo madorari ari amiganano, yahise atanga amakuru kuri polisi ubundi abayazanye bahita bafatwa bashyikirizwa ubugenzacyaha. Nyuma yo gufatwa, uwo mugore yavuze ko ayo madorari ari ay’umugabo we babana mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana ari naho yaje aturutse, uwo mugabo bafatanwe akaba ari uwo bari bahuriye mu nzira ngo amwereke aho babasha kuyavunjishiriza.

SP Twajamahoro yavuze ko hagikomeje iperereza kugira ngo uwo ari we wese ufite uruhare mu guhimba no gukwirakwiza ayo madorari y’amiganano abashe kubihanirwa.yashishikarije abacuruzi n’Abanyarwanda muri rusange kujya baba maso, buri gihe bahawe amafaranga bagashishoza bakareba ko Atari amiganano, bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.

IZINDI NKURU WASOMA  Urujijo k’umugabo wararanye n’inshoreke ye bugacya yapfuye

IZINDI NKURU WASOMA  Umwanzuro utangaje umugabo w’I Kigali yafashe nyuma yo kwangirwa n’umugore we ko batera akabariro

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved