Bafashwe bamaze guhambura moto ibyuma byayo bibitse mu mufuka

Kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze, hafungiwe abagabo batatau bafashwe bamaze gusenya moto bikekwa ko bibye, ibyuma byayo babibitse mu mufuka. Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru SP Alex Ndayisenga yavuze ko aba bagabo batawe muri yombi kuwa 14 gicurasi 2023 mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe muri Muhoza.

Nk’uko byanyujijwe ku rubuga rwa polisi, SP Ndayisenga yagize ati “twahawe amakuru n’umuturage k’umugoroba wo kuwa gatandatu, ahagana ku isaha ya saa moya ko yibwe moto n’abantu atamenye bayikuye mu cyumba yari ibitsemo. Mu iperereza ryakozwe hafashwe abagabo batatu mu gitondo cyo ku cyumweru nyuma y’uko abapolisi babasatse bakabasangana umufuka wari ubitsemo ibyuma bya moto yibwe na numero yayo bari bahishe mu nzu itaruzura yubatse muri uwo mudugudu.”

Abafashwe bemeye ko iyo moto bayibye, ndetse bemera ko ubwo bafatwaga bashakaga abagura ibyo byuma byayo.

Inkuru Wasoma:  Umugabo udakora amashanyarazi yapfiriye ku ipoto hejuru

Inkuru Wasoma:  ‘Imana ni igihuha cy'ikinyoma ntibaho’ Menya byinshi mu byavugiwe mu nama y’umuryango mugari wa esSENSE Global

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved