Abasore babiri barimo ufite imyaka 24 n’undi w’imyaka 25 bo mu Karere ka Gatsibo bafatiwe mu cyuho bari kotsa inyama z’imbwa bari bamaze kwica, aho bari banamaze kuzihaho abandi baturage babiri. Aba basore bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Nzeri 2022 bakaba bafatiwe mu Mudugudu Rwimbogo mu Kagari ka Marimba ariko ngo ubusanzwe bakaba bakomoka mu Kagari ka Kigasha mu Murenge wa Ngarama.
Amakuru yizewe agera ku IGIHE avuga ko aba basore kugira ngo bafatwe byaturutse ku baturage babiri bababonye bokeje inyama bababaza icyo botsa bababwira ko ari agahene ko mu ishyamba, ngo bahise babegera babaha ku nyama batangira kurya umwe agira amakenga ababaza uruhu rw’iyo hene cyangwa umutwe wayo.
Ubwo batangiraga gushakisha aho biciye iri tungo ngo barebe koko niba ari ihene ngo baguye ku mutwe w’imbwa n’uruhu rwayo bamenya ko ariyo babagaburiye. Aba baturage ngo bahise bahuruza ubuyobozi busanga koko ni imbwa babaze ndetse ngo bakaba bari banafite umugambi wo kujya kugurisha inyama zayo mu gasantere kari hafi aho.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yemereye IGIHE ko koko bafashe abaturage babaze imbwa, avuga ko kuri ubu babashyikirije RIB kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya. Ati “Bafashwe babaga imbwa bivugwa ko bashakaga no kujya gucuruza inyama zayo, twabafashe tubashyikiriza RIB, ndumva ku bijyanye n’ibihano bahabwa aribo babisobanura.”
Meya Gasana yavuze ko ubusanzwe mu muco nyarwanda hari amatungo aribwa n’andi ataribwa, bakaba babafunze kugira ngo barengere abantu be kugura inyama z’imbwa ngo bazirye nyamara batanabizi. Yavuze ko amategeko namara kureba neza niba hari ibihano bahabwa cyangwa se niba barekurwa ngo biraza gukurikizwa hanyuma banagirwe inama.
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video