Ni mu majyaruguru y’u Rwanda, akarere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, akagari ka Nyarutarama, aho abaturage baho batangaje ko babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera ikibazo cy’inzara kibugarije ku rwego rurenze urwigeze rubaho nk’uko baguye babyivugira.
Ubwo aba baturage baganiraga na btn tv, umwe yagize ati” inzara uba ubona ari rusange, izuba ryaravuye cyane, nta musaruro uboneka, ibintu byarahenze, ikiro cy’ibishyimbo hari ubwo cyigeze kugura na 300 none ubu ngubu ni 1000, kandi abahinzi bahingira 500, ubu abantu babwirirwa bakanaburara barahari cyane pe”. Aba baturage bakomeje bavuga ko mu buryo bwo kubaho, amazi n’umunyu aribyo bibarengera cyane ndetse usanga babihuriyeho bose muri aka gace.
Yagize ati” dufata amazi, warangiza ukayashyira ku iziko, ugashyiramo akunyu kugira ngo uramuke, ni agasosi nyine ukiryamira”. Undi yagize ati” mu mazi ushyiramo umunyu, wenda waba wabonye nako kajumba warangiza bakanywesha ubundi ubuzima bugakomeza”. Bakomeza bagaragaza ko bitewe n’uko imibereho ikomeje kugenda yanga barwaje bwaki, dore ko n’iyo bagerageje kwegera inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, babasaba ko bagomba guhisha abana babo barwaye bwaki, bakaba basaba ko hari ikigomba gukorwa n’inzego ziri hejuru kugira ngo iyi bwaki ibe yacika mu maguru mashya.
Bati” imirire mibi irahari cyane kandi batubuza kuba twajyana abana mu cartier, baratubwira ngo nitujya tubona abantu tujye twihisha, ntitujye tubiyereka ntitujyane abana hanze ngo bababone, twebwe tukaba dushaka ko amaherezo ari uko twafashwa, ntitujye twihisha, ngo nitubona abantu tujye kwihisha, cyangwa ngo dusabe abana bihishe”. Umuyobozi w’akarere ka gicumbi Nzabonimpa Emmanuel ku murongo wa telephone yagize ati” icyo kibazo rwose rero muvandimwe, mu karere ka gicumbi ntago numva ko hagera ku rwego rwo kuba bwaki kuburyo abantu bajya kwihisha, ubundi se ni hehe? Ni munsi ya stade?”.
Ikibazo cy’inzara ntago kiri muri aka karere ka Gicumbi gusa, kuko no mu tundi turere hari abaturage bakomeza bagaragaza ko inzara ibamereye nabi, gusa igitangaje ni ikibazo cya bwaki kigaragara muri aka karere ka Gicumbi nk’uko bivugwa n’ababyeyi babifitiye, kuburyo bigaragarira buri wese ko inzego zibanze nta kintu ziba zakoze nk’ahandi mu gihugu ngo iki kibazo gicike burundu.