Abasore 3 bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu karere ka Rusizi, undi aracyashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa ibitoki 5 bari bibye mu ngo 2 z’abaturage mu murenge wa Gihundwe muri aka karere mu masaha y’igicuku, bakaba bafashwe nyuma y’aho abaturage b’imirenge inyuranye y’aka karere bamaze iminsi binubira kwibwa imyaka n’amatungo.
Hakuzumukiza Emmanuel w’imyaka 27 wo mu mudugudu wa Kamuhozi,akagari ka Kamashangi, umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, Iradukunda Eric w’imyaka 24, wo mu mudugudu wa Gasayo, akagari ka Ninzi, umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke na Ayabagabo Christophe w’imyaka 23 ukomoka mu mudugudu umwe n’uyu Iradukunda, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ibyo bitoki.
Amakuru agera kuri Bwiza dukesha iyi nkuru avuga ko ibitoki 3 babyibye ku mupasiteri utuye mu mudugudu wa Karangiro, akagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe, babiri babyiba ahitwa ku karushaririza muri aka kagari, ku bufatanye bw’abaturage n’abanyerondo. Umwe mu baturanyi b’umwe mu bibwe, ati: “Ubwo umusore ukora kuri imwe mu mahoteri yo muri aka karere uba mu rugo rw’uwo mu pasiteri yari atashye ava ku kazi mu ma saa saba z’igicuku,ageze mu rugo yumva abajagajaga urutoki,aratabaza pasiteri arabyuka ahamagara abari ku irondo.’’ Avuga ko bari abajura 3, ibitoki barabyirukankana ariko kimwe umwe agihisha mu myumbati hafi aho.
Igihe irondo ryajyaga gutabara ryumva indi nduruhafi aho, ahitwa ku karushaririza n’ubundi muri aka kagari, undi muturage ataka ko amaze kwibwa ibitoki 2, kuko ngo abo bajura bari bigabanijemo amakipe, ngo bibe henshi hanyuranye icyarimwe. Uwo muturage arakomeza ati: “Bamwe mu banyerondo bagiye gutabara pasiteri, abandi bajya kuri uwo wundi, abagiye kuri uwo wundi abo bajura barabikanga, umwe igitoki yari yikoreye akijyana mu irimbi riri hafi aho, irondo riramukurikira, agihishe muri iryo rimbi, irondo ryari rimukurikiye riba riramucakiye, afashwe avuga abo bari bari kumwe bose.’’
Uyu muturage akomeza avuga ko irondo rimaze kumufata, anamaze kuvuga abo bari kumwe bose, ku bufatanye na DASSO, bagiye ku icumbi ry’umwe mu bari bamaze kuvugwa n’uwo mugenzi wabo bamusanganamo ibitoki 2, icyahishwe mu myumbati na cyo kiraboneka, byose uko ari 5 biraboneka, hafatwa n’abo 3 babyibye, umwe arabura. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Ingabire Joyeux, yabwiye Bwiza ko aba bafashwe, hari hanafashwe abandi basore 3 bari bambuye abaturage 3 telefoni zigendanwa, babamburira hafi y’ibiro by’uyu murenge aho bari babategeye saa munani z’amanywa.
Ati: “Ubujura bw’imyaka no gushikuza amatelefoni biragaragara cyane muri izi nkengero z’umujyi . Ikibabaje ni uko bikorwa n’abasore n’inkumi bafite imbaraga zo gukora kuko hari n’inkumi tubifatiramo, Ikibabaje kurushaho ni uko muri abo dufata harimo n’ababa bararangije ayisumbuye, ndetse duherutse gufatiramo n’uwari mu wa 2 wa kaminuza yashikuje umuturage telefoni, ubu yajyanywe mu nzererezi.’’
Uyu muyobozi avuga ko bibabaje cyane kubona umusore wiga muri kaminuza, cyangwa urangije ayisumbuye, aho kubyaza umusaruro ubumenyi afite,ahitamo inzira yo kwiba no kubishishikariza abandi, barimo aba biba mu mirima y’abaturage nijoro,abiba amatungo hirya no hino, abatobora inzu bagakuramo ibirimo byose, n’abashikuza abaturage amatelefoni,bakabikora no ku manywa y’ihangu.
Ku bavuga ko uru rubyiruko kwishora mu bujura gutya rwaba rubiterwa n’ubushomeri buvuza ubuhuha hanze aha, Gitifu Ingabire, ati: “Aha ni mu bice by’umujyi,umusore ufite imbaraga ntiyabura ikimutunga kitabangamiye abandi, kuko n’abakwishyira hamwe bakagaragaza icyo bashoboye batabura guterwa inkunga, ariko ntibarare babuza abaturage amahoro n’amahwemo, kuko iyo bafashwe bibagiraho ingaruka kurushaho.’’ Kuri bamwe mu baturage bavuga ko ikara ry’ubu bujura muri uyu mujyi rinaterwa n’uko umusore cyangwa inkumi bagize akantu bazunguza polisi igafata, babura ikindi bakoresha udufaranga duke bafite, bagahitamo kurara mu bitoki by’abaturage, dore ko igitoki kigeze hagati y’amafaranga 10.000 na 15.000, uyu muyobozi na byo arabihakana.
Avuga ko kwikura mu bushomeri n’imibereho mibi ku rubyiruko bitavuga kwiba cyangwa gukora ubucuruzi butemewe,kandi ko ubucuruzi nk’ubwo Leta itaburebera. Agasanga ingeso mbi yo kwiba idaterwa n’ubukene no kubura akazi, ahubwo ari ubunebwe n’umutima wo kubura indagagaciro nzima, kuko abafatwa bose biba ari isubiracyaha,abenshi ukanabasanga mu ngeso z’ibiyobyanwenge, bafata ku manywa nijoro bakarara biba.
Gitifu Ingabire Joyeux avuga ko nubwo hariho ubufatanye bw’inzego zose z’imirenge y’umujyi wa Rusizi mu guhashya abajura bawugaragaramo,barimo n’aba batangiye gukaza umurego mu kwiba imyaka mu mirima y’inkengero zawo, n’abaturage bakwiye kongera ingufu mu kwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe ku bo bakekaho ingeso mbi. Asanga byafasha mu kizihashya no guca intege abanga gukora imirimo myiza yabateza imbere itabateje ibibazo.
Uyu mugi n’imirenge iwukikije, hamaze iminsi havugwa ubujura bunyuranye, burimo ubutobora inzu, guca inzugi n’amadirishya no ku nzu zikomeye, bakinjira bagatwara ibirimo za televiziyo n’ibindi, ubujura bw’amatungo harimo n’aboneka yamaze kubagwa, hakaba hajemo n’ubu bwo mu mirima na bwo bugenda bufata indi ntera, abaturage bakavuga ko igihe cyose abafashwe bahita barekurwa buzarushaho gukara.