Umuryango wo mu gihugu cya Tanzaniya waguye mu kantu ubwo wapfushaga umwana w’ukwezi kumwe nyuma bajya kureba bagasanga yahindutse ibuye. Ibi byabereye mu karere ka Musoma mu ntara ya Mara. Abamotari bigaragambije kubera itegeko ribabuza kurya inyama z’imbwa n’injangwe
Byamenyekanye ubwo bari mu myiteguro yo kujya gushyingura, nyuma bajya kureba aho bashyize umurambo w’uyu mwana bagasanga yahindutse ibuye. Rubanda dukesha iyi nkuru batangaje ko umunyamakuru wo muri Tanzaniya wabahaye amakuru yavuze ko abaturage bose batunguwe kuko batazi uko umwana yahindutse ibuye.
Ubwo iyi nkuru yakorwaga hari hatarafatwa umwanzuro niba umurambo wabaye ibuye w’uyu mwana urajya gushyingurwa cyangwa se utarashyingurwa. Iki gihugu cya Tanzaniya ni kimwe mu bihugu bifite abantu bakunda kwizerera mu myuka mibi cyangwa amarozi kuburyo inkuru nyinshi zikunda kuhaturuka zuba zidasanzwe.