Ni mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi ahari isoko rya cooperative ADARWA ikorera mu gakiriro ka Gisozi, rikaba ari isoko ryubatswe kugira ngo hagabanuke ubucuruzi bukorerwa mu muhanda aho abitwaga abazunguzayi bose baje bakibumbira muri iri soko, ariko mu gihe bari gucuruza bisanzwe bakabona imashini ije kubitura hejuru bavuga ko iryo soko baje kurisenya.
Ubwo baganiraga na BTN abacuruzi bakorera muri iryo soko bagaragaje impungenge nyinshi cyane bafite zo kuba basenyerwaho iryo soko, ikindi bakavuga ko batumva impamvu isoko ryubatswe na Nyakubahwa perezida wa repubulika ariko hakaza abandi baje kurisenya bibaza niba haba hari leta ebyiri zihanganye.
Abaturage bavuze ko iri soko ryaje arin igisubizo kuri bo kubera ko ubwo bavaga mu muhanda bakaza aho ngaho byabahaye inyungu, kuburyo bari batangiye kubona inyungu ku mafranga yo kubafasha nk’imiryango ubwabo, gusa bakomeza bavuga ko niba bashaka ko basubira mu muhanda babivuge babarekure, kandi ntago bazareka gucuruza nibashake bazajyanwe muri gereza.
Abaturage bakomeje bavuga ko kandi ubwo bazaga gucururiza muri iryo soko bagujije amafranga ahantu hagiye hatandukanye harimo n’ama bank kuburyo iryo soko igihe ritagikora baba bari guhomba kandi bararanguye, bitandukanye na mbere ubwo babaga bari mu muhanda babaga bafite uducogocogo dukeya tutabahombya bakababara cyane.
Aba bacuruzi bakomeje bagaragaza kandi ko nubwo iri soko baryubakiwe ariko banagize ibyo baritakazaho kugira ngo batangire kurikoreramo harimo nko kugura ibyo bisanduku bacururizamo, bityo babona amatiku bafite ashobora gutuma basenya iryo soko bayabakuramo bakajya kubikemura ukwabo bakabareka bagakomeza kwikorera akazi bisanzwe, cyane ko bataraza kwemera ko iri soko rishyirwa hasi ku kabi n’akeza.
Umuyobozi wa ADARWA yashimangiye ibyo abaturage bakorera muri iri soko bavugaga ko icyifuzo cya REMA kitashyirwa mu bikorwa agira ati” ntago nzi wenda niba ari REMA isenya cyangwa urundi rwego ntazi, ariko urabona ko byanga bikunze riramutse risenywe, ni igihombo kinini cyane. Si igihombo cy’amafranga kubera ko ahubwo igihombo kinini cyaba kiri no kubakoreramon kurusha ADARWA yashoye yubaka”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko muri iri soko bafitemo imyanya 350 ariko kandi abasaba kuza gukorera muri iri soko bakaba banarenga 350 bivuze ko byanga byakunda ari igihombo cya benshi kuba iri soko ryasenywa, akomeza avuga ko kandi iri soko ryaje rije gufasha abari abacuruzi mu muhanda kuba baba abacuruzi ba nyabo kuburyo mu minsi iri mbere wanasanga bafite ama TIN number bakorera mu maduka akomeye cyane.
Ubwo BTN yari aho kuri iryo soko hari hakiri imashini yaje gusenya, ndetse n’abashinzwe umutekano na police, gusa abaturage bo bari barahiye ko iri soko nta muntu urikoraho kuko batakwemera kujya mu gihombo babirebesha amaso yabo ndetse buzuye agahinda bibaza uburyo leta yabubakira isoko ariko REMA n’abandi bayobozi bakaza gusenya iri soko.