banner

Bagiye kubatiza abakirisitu bashya bagarutse basanga urusengero rurafunzwe| urusengero rukodeshwa, intambara mu bashumba. Harimo indaya mu baje kuruhuka.

ni kuri uyu wa 5 Nyakanga 2022, Abakristu basengera mu itorero ry’IRIBA RY’IGIKIRIRO ngo ubwo bavaga kubatizwa bari biyemeje gukandagira satani, ariko bagakomereza ku rusengero rwa Maranatha ruherereye I Gikondo, ariko bahageze basanga urusengero rwafunzwe nta burenganzira bafite bwo kurwinjiramo ngo barukoreshe kandi bari barukodesheje.

Bamwe mu bakiristo baganiriye na BTN TV bavuze ko ubwo bavaga mu mubatizo, bageze aho bagombaga gusengera mu rusengero basanga rurafunze, umwe ati” twari twapanze ko tuzajya mu mubatizo, twavayo tukaza kwiyakirira hano mu rusengero ubundi tugakandagira satani, ariko reba twicaye hanze, ubuse urabona ibi ari ibintu”.

Undi yagize ati” twebwe twaje dufite ibirori ndetse ddufite nabanyamubatizo, twumva ko ari ibintu bidasanzwe ariko badusohoye, nahoze nibaza nti ese ko aria bantu batwakiriye nk’abasenga, ubu koko batwereye imbuto batweretse ko basenga?”. Undi yagize ati” benshi mubaje kubatizwa uyu munsi, baje baje kuruhuka kuko abenshi harimo indaya. Ariko tubabazwa n’ukuntu twinjira munzu y’Imana barangiza bakadusohora, erega ntago ari uyu munsi gusa, bituma nibaza niba aba aria bantu b’Imana, ntago tuba twapfushije”.

Aba bakiristo bakomeje kuvuga ko batunguwe byo gukubitwa n’inkuba, umuyobozi wigishije aba bakristu yavuze ko batari biteze ko byagenda gutyo, kuko batunguwe no kumva bahamagarwa babwirwa ko urusengero rwabo rwafunzwe, avuga ko byibura iyaba bari banagize gahunda bari kubahakanira mbere bikagira inzira, guhakanirwa ku munsi w’umubatizo byo bakaba ari ibintu bananiwe kwihanganira, ndetse uyu mugabo yanavuze ko inzu y’Imana yagakwiye guhora ifunguye.

Uwamariya Odette umuyobozi w’iri torero ry’iriba ry’igikiriro yatangaje ko yatunguwe no kubona bamusohora mu rusengero kandi bari bafitanye amasezerano n’ubuyobozi bw’uru rusengero rwa Maranatha ko bazakomeza kurukoresha ati” nukuvuga ngo twazindutse tujya kubatiza saa moya zuzuye, twari dutangiye kubatiza abanyamubatizo bacu, aha ngaha kuri Maranatha turahakodesha, bafite Yorodani yabo ariko ntago twe twahisemo kuyikoresha, birangira tugarutse muma saa tatu n’igice, bampamagaye bambwira tutemerewe kwinjira mu rusengero rwabo”.

Inkuru Wasoma:  Ari gushishukaho uruhu umubiri wose. Abatoteza bavuga ko akura vuba.

Odette yakomeje kuvuga ko yabwiwe ko hari inama bari bateganije gukorera mu rusengro rwabo nk’impamvu, ababajije impamvu batamuteguje mbere kandi bafitanye amasezerano, ntibagira icyo bamusubiza. Jean baptiste Kajuja umuyobozi mukuru wa Maranatha utarifuje ko bamufata amajwi cyangwa amashusho, we yatangaje ko uyu mu pasiteri witwa Uwamariya Odette yabeshye, kuko ngo nta masezerano na make bafitanye, ahubwo inyandiko zihari bandikiye itorero rya maranatha ko bakwakira aba bakiristu b’iriba ry’igikiriro nk’aba kristo babo.

Nyuma y’uko aba bakiristo bari bamaze kubatizwa ndetse baza kwinjira muri uru rusengero bagasohorwa babashushubikanya ikubagahu, korari yari kuririmba muri uru rusengero yahisemo guhagarara imbere y’uru rusengero rwa Maranatha batangira kuharirimbira indirimbo igaragaza nk’aho ari intyuro ndetse n’imbyino bagira bati” Sauli ntiyabuza Dawidi gukora umurimo w’Imana”.

Aba bakiristo bakomeje kuvuga ko niba umuntu avuga ko asenga Imana, yagakwiye gukora ibikorwa bijyane n’umurimo akora, ku buryo batagakwiye gusohorwa mu rusengero bene aka kageni, gusa umu pasteri w’urusengero rwa Maranatha we avuga ko aba bakristo badahuje imyemerere nabo bityo niyo mpamvu babaciye mu rusengero rwabo.

Dore indirimbo 10 za Jaypolly z’ibihe byose kandi zitazibagirana. Iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 34.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved