Ni mu karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, akagari ka Ngwa, hari inkuru y’abaturage barwaye indwara itaramenyekana, ariko bikaba byaraturutse k’uko kuwa 07 kanama 2022 bagiye mu rugo rw’umuturanyi, aho hari umwana wari wakomejwe kwa padiri, nuko bakabaha ubushera ariko ababunyweyeho bose bakaza gufatwa n’indwara itazwi.
Aya makuru akomeza avuga ko abaturage bagera kuri 22 barwariye ku bitaro bikuru by’akarere ka Nyanza, ariko kugeza kuri ubu hakaba hataramenyekana umuntu waba warahumanyije ibi binyobwa. Onesmu wakoresheje ibi birori avuga ko ngo abanyweye bose kuri uru ruyama baje kuramba, dore ko umugore we n’abana bagera kuri batandatu nabo barwariye muri ibi bitaro n’abaturanyi babo.
Ubwo yaganiraga na BTN yagizw ati” ikibazo twahuye nacyo, twari twagize batisimu yo gukomezwa kw’abana, ibirori biba bisanzwe. Bigeze mu ijoro saa tanu nibwo abantu batangiye gutaka ko barimo kuribwa, ndetse uko amasaha akomeza kwicyuma bigakomera cyane”. Abaturanyi b’uyu mugabo bavuze ko uyu musaza batamuziho kuroga, ariko batunguwe cyane n’umuntu waba waraje akaroga uruyama bazi cyane nk’ikigage, kugeza ubwo abantu bose barunyweyeho bahise bajya mu bitaro bya Nyanza.
Umwe yagize ati” iyi nkuru irababaje cyane, iteye n’agahinda, kubera n’uwakoze ubukwe nawe ararwaye”. Bakomeje bavuga ko kandi bababajwe n’umuntu waje guhumanya ibyo kunywaby’aha adatoranije, haba umukuru n’uruhinja, ndetse ko bumvaga ku ma radio ibya Ukrain n’uburusiya aho umuntu aba ashaka kumara imbaga y’abantu, ariko batazi ko nabo mu gace k’iwabo haba hari umuntu waza aje gukora icyo gikorwa.
Bakomeje bavuga ko ikintu cya mbere bifuza ari ukuba bamenya umuntu wakoze ibi bintu, kuko nubwo nta kintu bamukorera ariko byibura bakabasha kumwirinda, dore ko ngo bataretse n’umukuru w’umudugudu wabo, gusa we agahita afatwa na diyare hakiri kare ubu akaba akiri ku Makara nk’imiti bitandukanye n’abandi bari kwa muganga.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru, umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Nkundibiza Samuel yavuze ko aba barwayi barimo kwitabwaho yewe bakaba barimo no koroherwa, ati” twabakiriye ejo ariko bigaragara ko mubyo bariye no mubyo banyweye harimo ibihumanye”. Si ubwa mbere byumvikanye ahantu habaye ibirori maze abantu bagahumanira muri ibyo birori binyuze mubyo kunywa, gusa amahirwe n’uko ntawe urumvikana ko yishwe na byo.
Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.