Bagiye mu murima w’ibirayi basangamo umurambo w’umusore bakeka impamvu yatangaje benshi kubera ibyakurikiye

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024, mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 32 witwa Harerimana Innocent, abaturage bakaba bawubonye mu murima w’ibirayi, bikekwa ko yishwe n’abarindaga uyu murima dore ko kugeza na nubu baburiwe irengero.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange, Tuyizere Vedaste, yatangaje ko kugeza na nubu ubuyobozi buri gushakisha aba barindaga uyu murima, nyuma y’uko uyu murambo usanganywe ibikomere byinshi. Ati “Ni umusore w’imyaka 32, umurambo we twawusanze mu murima w’ibirayi byagaragaraga ko ufite ibikomere, wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma, harakekwa abarinda iyo myaka, kugeza ubu ntabwo turabasha kubabona, turi kubashakisha.”

Amakuru aturuka mu baturage bo mu Kagari ka Ninda, avuga ko nyakwigendera yaba yakubitiwe muri uwo murima yagiye kwiba ibirayi, Gitifu Tuyizere akaba akangurira abaturage guharanira gukura amaboko mu mufuka bagakora biteza imbere, aho kwishora mu bikorwa bishobora gutuma bahaburira ubuzima.

Inkuru Wasoma:  Iherezo ry’urubuga rwa twitter

Gitifu Tuyizere yagize ati “Abaturage icyo tubasaba cyane cyane abakiri bato, nubwo tutakwemeza ko yari yagiye kwiba, hari ibimenyetso bituma abaturage bamukeka kubera ibimenyetso bamusanganye, hari ibirayi bamusanganye, abaturage tukabasaba gukora cyane, urubyiruko rukabeshywaho n’ibituruka mu maboko yarwo, bakiteza imbere kuko usanga babandi badakora aribo bajya kwiha iby’abandi.”

Yakomeje agira ati “N’ubwo tutaramenye neza ibyateye urwo rupfu niba barwanye cyangwa niba yakubiswe yitabara, ariko icyo dusaba abaturage nuko mu gihe byaba ngombwa ko umuntu afata uwamwibye, agomba kumushyikiriza ubuyobozi kuko hari ubutabera bugomba kuryoza uwo muturage icyo yakoze, ntabwo ari umuturage kugiti cye ubyikorera, nicyo tumaze kubwira abaturage mu nama tumaze gukorana.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved