banner

Bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bata ishuri bakajya kubyarana n’abagabo.

Ni mu mudugudu wa Mburabuturo, akagali ka Mburabuturo, umurenge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza, ababyeyi bahangayikishijwe n’abana babo b’abakobwa bata ishuri bagaterwa inda bataranageza ku myaka y’ubukure, ibyo bigatuma ubuzima bwabo buba bubi kubera ko n’abagabo babatera inda babatererana ntibagire icyo babafasha dore ko baba bifitiye ingo zabo.

Umwe mu bakobwa baganiriye n’umunyamakuru, avuga ko yavuye mu ishuri ashutswe n’umugabo wamuteye inda, yabyaye afite imyaka 14 ndetse uwamuteye inda akaba yaranamuteye n’indi. Yagize ati” twarabyaranye umwana aramwihakana, ageze aho aza kunkodeshereza, nyuma yanga kwishyura ukwezi kwa munani, nyuma nza kujya iwe kubera ko afite inzu ebyiri ariko yanga kumpamo imwe kubera ko mufitiye abana babiri’’.

Ababyeyi b’abana babangavu bata ishuri bakishora muri izi ngeso mbi z’ubusambanyi, bavuga ko babangamiwe cyane kuko nyuma yo kubyara abana babo nta bushobozi babazanira dore ko nabo ntabwo baba bafite, bagasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri iki kibazo. Ababyeyi bakomeje bavuga ko leta nayo ibi ibigiramo uruhare kubera ko babona abana babyaye bakabaha amafranga, bituma n’abandi babona kubyara nta kintu bibatwaye bagata ishuri bakishora muri ibyo.

Inkuru Wasoma:  Titi Brown yaremewe n’abitabiriye Gen-Z Comedy acyura akayabo

Nubwo aba babyeyi basaba inzego zibanze kubakurikiranira ibi bibazo, gusa ubuyobozi buvuga ko nabo babigiramo uruhare kubera ko ibyo bibazo batajya babibabwira, ndetse bagasaba n’ababyeyi gutangira amakuru ku gihe nk’uko umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagali ka Mburabuturo, Ngirinshuti Theodole yabigarutseho.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane kubwo kuba umwana ashobora gutwara inda atarageza no ku myaka y’ubukure, ababyeyi nabo bagaceceka kandi buri munsi abasura mu midugudu yabo ntibagire icyo batangaza, ko uruhare runini ari urwabo bityo bagomba kubikosora nabo kugira ngo ibibazo bikemuke.

Nyuma y’uko ikigo cy’ibarurishamibare cyagaragaje ko umubare w’abangavu batwara inda wazamutse ukava ku kigero cya 19% mu mwaka wa 2009 kikagera kuri 21% mu mwaka wa 2015, hashyizweho ingamba zitandukanye zo guhangana n’iki kibazo, gusa hirya no hino mu karere ka Kayonza iki kibazo kiracyagaragara, ari nako kijyana n’imibereho mibi kuri aba bangavu.

Mu gahinda kenshi, Kenny sol avuze impamvu ataririmbye mu gitaramo cya The Ben n’agasuzuguro yakorewe| hari abo ashinja ubujura.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved