Bahangayikishijwe n’ihenda ry’udukingirizo I Kayonza

Ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo kurwanya virus itera SIDA bwari bumaze iminsi 14 mu karere ka Kayonza, urubyiruko rwagaragaje ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’udukingirizo, bagaheraho basaba inzego za Leta gushaka uburyo twajya tuboneka ku buntu.

Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko intara y’Iburasirazuba yugarijwe cyane kurusha izindi mu kugira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA. Rumwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza rwagaragaje ko imwe mu mpamvu ishobora gutuma hiyongera ubu bwandu ari ibura ry’udukingirizo.

Bagaragaje ko ibi bishobora gutuma bamwe bakora imibonano mpuzabitsina batatwambaye, abandi bakavuga ko babangamiwe n’abacuruzi babona ugiye kukagura bagahita bazamura ibiciro. Uwitwa Ibyishaka Donat we yavuze ko uretse no guhenda, hari nubwo ushobora kudushaka ukatubura, kuko ushobora kugera ku bacuruzi babiri cyangwa batatu wababaza ugasanga ntatwo bafite.

Musabyimana Belyse we yasabye ko hakongerwa udukingirizo tw’ubuntu ngo kuko abenshi usanga banga kutugura kuko duhenze. Yavuze ko udukingirizo twinshi tugejejwe mu baturage ku buntu byagabanya kwandura virus itera SIDA.

Mushimiyimana Theoneste, umukozi wa SFH, umuryango nyarwanda wita ku buzima bw’abaturage yavuze ko bagiye gukwirakwiza udukingirizo kugera ku rwego rw’umudugudu. Icyakora umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Harerimana Jean Damascene yavuze ko abahenda udukingirizo bakwiye kubireka bakaducuruza bagendeye ku mabwiriza agendanye n’icuruzwa rya two.

Uyu muyobozi yashishikarije urubyiruko kwifata, bakirinda imibonano mpuzabitsina ahubwo bagakora bakiteza imbere aho gushyira imbere ubusambanyi. Yababwiye ko bakwiriye kwikunda kurusha ibindi byose.

Muri iyi minsi 14 y’ubukangurambaga muri aka karere, abagera ku 6700 bipimishije ubwandi bwa virus itera SIDA muri bo 30 basanzwe baranduye. Abagabo 1600 barisiramuje hanatangwa udukingirizo turenga ibihumbi 56 mu baturage bari badukeneye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved