Bahati wo muri Just Family wikomye abavuze ko ashaka ‘ka Visa’ yasezeranye n’umugore w’Umudiyasipora

Habiyambere Jean Baptiste yasezeranye na Unyuzimfura Cecile utuye muri Canada. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 5 Kanama 2023 mu rusengero rwa Noble Family Church ya Apotre Mignone Kabera utahabonetse nk’uko byari byitezwe.

Uyu mugabo usanzwe akoresha izina Bahati Makaca nk’uko yamenyekanye mu itsinda rya Just Family, yari yasezeranye mu mategeko kuwa 27 Nyakanga 2023 mu murenge wa Nyarugenge. Icyo gihe akimara gusezerana yavuze ko abantu bose bavuze amagambo kuri we n’umukunzi we atabitayeho, ati “Njye nkunda Cecile kandi umutima wanjye urabihamya.’

Bahati yavuzweho  amagambo ajyanye n’akundwa kuvugwa ku basore b’I Kigali, babaho mu Buzima butagira gahunda, baba biteze amaramuko n’amakiriro ndetse n’amahirwe ku bakobwa baba hanze y’igihugu aba bita aba Diyasipora, nabo baba baje gushaka abasore mu Rwanda kubera ko baburaniwe mu bihugu babamo.

Bene aba basore bakunda kwemera urukundo badafite kugira ngo babashe kubona uburyo bambuka amazi magari bakajya gushaka imibereho, dore ko mu Rwanda biba byaranze. Ubukwe bwa Bahati bwari bwatashywe n’ingeri z’abantu batandukanye harimo ibyamamare, abakinnyi ba Filime, abanyamakuru, abahanzi n’abandi.

Inkuru Wasoma:  Yugi Umukaraza umwe mubagize Shauku Band yahyize hanze indirimbo ye yambere

Inkuru Wasoma:  Wa mukobwa wafungishije NDIMBATI yabeshye imyaka| mama Immacule afite icyo yabivuzeho

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved