Bahavu Jeannete wo muri filime ‘Impanga’ yahigitse bagenzi be atwara ibihembo avuga amagambo ashima Imana

Mu ijoro ryo kuwa 1 mata 2023 nibwo umukinnyikazi wa filime wamamaye cyane muri filime nyarwanda Bahavu Jeannete yatsindiye igihembo cy’umukinnyi ukunzwe muri sinema kurusha abandi aho yari ahatanye na bagenzi be 20 barimo abagabo n’abagore bose akabahiga.  Ibyamamare byashyiriweho ibihano bidasanzwe ku bazajya bakesha amafoto yabo akaba meza cyane kurusha uko basanzwe

Ryari irishanwa rya Rwanda International Movies Awards (RIMA) byatangwaga ku inshuro ya 18 bikaba byaberaga kuri Crown conference I Nyarutarama muri Kigali aho byamuhesheje imodoka. Ibi birori byari byitabiriwe n’abantu bazwi cyane muri sinema nyarwanda, afurika y’iburasirazuba ndetse n’abari batumiwe baturutse muri Nijeriya.

Igihembo gikuru Bahavu yegukanye hagendewe ku ngendo zakozwe ndetse n’amanota yatanzwe binyuze ku ikoranabuhanga. Ndoli Safari, kompanyi izwi cyane mu gukodesha imodoka no kuzigurisha hano mu Rwanda niyo yatanze imodoka Bahavu yegukanye.

Inkuru Wasoma:  Umurambo w’umugore wari waraburiwe irengero yasanzwe munsi y’igitanda cy’umuturanyi wabafashije kumushakisha.

Muri ibi bihembo kandi yegukanye n’igihembo cy’umukinnyikazi mwiza w’umwaka, abikesha filime ye ‘Impanga’ mu magambo ye ashima Imana agira ati “urakoze Yesu ushimwe kuri iki gihembo mpawe. Ndashima Imana kubw’iki gihembo kuko ni gake dukora cyane hakagira ababibona bakabishima, ndagushimiye ko wakuye impano yanjye ku rwego rumwe ukayigeze ku rundi rwego.”

Muri ibi bihembo kandi Bahavu yegukanye igihembo cya filime y’uruhererekane ariyo ‘Impanga series’ bituma umugabo we afata akanya ashimira abantu bose bayigiramo uruhare. Bahavu amenyerewe cyane muri sinema nyarwanda kuko ayimazemo igihe, akaba yaramenyekanye biturutse kuri filime yitwa ‘city maid’ nyuma akaba aribwo yaje gukora filime ye bwite Impanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved