Bahavu Jeannete yanze kumvikana n’abazamuha imodoka ye bituma atayihabwa nanubu

Kuva hatangwa ibihembo bya Rwanda International Movies Awards (RIMA) aho Bahavu Jeannete yegukanye igihembo cy’umukinnyi ukunzwe mu Rwanda cyagenwe cy’imodoka y’ubwoko bwa KIA K5 yakozwe mu 2012 ndetse ifite agaciro ka miliyoni 13 z’amafranga y’u Rwanda, hakomeje kuvugwa ko imodoka ye atarayihabwa.  Ihere ijisho amafoto atangaje yo mu bwana ya bamwe mu byamamare nyarwanda

Nyuma nibwo amakuru yavuze ko hari ibyo ubuyobozi bwa RIMA ndetse na Ndoli Safaris inabatera inkunga ikaba ari nayo igomba gutanga iyo modoka batari barangizanya.  Hari n’amakuru avuga ko hagombaga gutangwa kimwe cya kabiri cy’agaciro k’imodoka kugira ngo imodoka iboneke.

Nyuma y’igihe Bahavu Jeannete yagize amakenga ku modoka ye, asanga ari ngombwa kwiyambaza urwego rw’ubugenzacyaha RIB ari nako byagenze abasaba ko bamufasha kubona imodoka ye. Ubwo RIB yamaraga kwinjira muri iki kibazo, nibwo abategura ibihembo na Ndoli Safaris bafashe umwanya wo kuganira kugira ngo bakemure iki kibazo, ariko kiba ibamba kuko na Bahavu Jeannete na we yahise abyinjiramo.

Ibi byaje gutumwa kuwa 17 mata 2023 Ndoli Safaris, ubuyobozi bwa RIMA ndetse ba Bahavu Jeannete bakorana inama y’igitaranganya yabereye mu biro bya Ndoli Safaris bagira ngo bigire hamwe uko Bahavu yahabwa imodoka ye, aho havutse ikibazo cy’uko imodoka agomba guhabwa igomba kuba iriho ibirango bya Ndoli Safaris mu gihe kingana n’umwaka umwe ayo akaba amasezerano Ndoli safaris yagiranye na RIMA.

Inkuru Wasoma:  Umukecuru bamufashe arimo gusambanya umugabo w’abandi.

Bahavu amaze kubyumva we ku ruhande rwe yavuze ko atatunga imodoka iriho ibi birango mu gihe nta nyungu abibonamo, ahita anavuga ko niba ari uko babishaka Ndoli safaris bagomba kumuha amasezerano y’akazi ko kwamamaza. Ibi byatumye ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwamagana ibyo Bahavu ashaka banavuga ko bazamuha imodoka ye ari uko ibyo bumvikanye na RIMA byubahirijwe.

Ikibazo cyabaye ni uko abategura iri rushanwa bagiranye amasezerano na Ndoli safaris, ariko ayo masezerano ntibayashyira mubyo basezeranye n’uwagombaga gutwara imodoka nk’igihembo, Ndoli safaris bakaba basaba kumvikana kumpande zombi. Kubera kutumvikana iyo nama nta kintu cyavuyemo ahubwo bemeranya gusubukura kuri uyu wa 18 mata 2023 ngo barebe icyo bageraho nk’uko Igihe babitangaje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved