Bahavu Jeannete yatewe umujinya n’abafana ku gukubita umugabo we mu kiganiro awutura abanyamakuru M. Irene na Phil Peter basigara bumiwe

Abafana n’abakunzi b’ikiganiro The Choice Live gitambuka ku Isibo Tv n’aba Bahavu Jeanete n’umugabo we Fleury Legend, babaye nk’abibukije Bahavu ibimaze iminsi biri kumuvugwaho bituma azamura amarangamutima ameze nk’umujinya uvanze no kwiyumanganya abwiriramo n’abanyamakuru bari kumwe na we icyo yise ukuri ku buzima bwabo.

Ibi byabaye mu kiganiro cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2023. Bahavu Jeanete ubwo yari mu kiganiro na M.Irene, Phil Peter na Babou abanyamakuru ba The Choice live, umugabo we Fleury yaje kwinjira muri situdiyo, aba banyamakuru bahita basaba ababakurikiye ko bakwandika ubutumwa basaba ko Fleury yaza ahagaragara bakamureba cyangwa se bakandika batabisaba.

Mu butumwa bwinshi bwaje abafana baje basaba ko yaza ahagaragara bakamureba bigaragara ko ari abakunzi be, icyakora habonekamo n’abandi banditse bavuga ko ataza imbere kugira ngo Bahavu, umugore we wari imbere atamukubita. Bagiye bandika bagira bati “naza Bahavu aramuvuna.”

Ubu butumwa bwa bamwe babusanishaga n’uko mu minsi yashize higeze kuvugwa ko uyu mugore, Bahavu ngo afite amakare kuburyo ashobora kuba akubita uyu mugabo we Fleury, bityo igihe yaba aje imbere aho ashobora kumumerera nabi. Nubwo nta wamenya ibyari biri ku mutima w’abanyandikaga kuko utamenya ko bateraga urwenya cyangwa se bakomeje, ariko ibi byatumye Bahavu asa n’ugize umujinya kuburyo atabuze kuvugira aho ngaho na bimwe ashobora kuba azi ku buzima bw’aba banyamakuru.

Mu gutangira kuvuga, Bahavu yahise atangira abwira abanyamakuru ko bagira uburyarya no kwikunda, ati “abanyamakuru mujye mureka uburyarya no kwikunda, kubera ko uburyarya burakumunga.” Kubera ko aba bagabo basanzwe bakora iki kiganiro mu rwenya rwinshi, batangiye kumurusha amajwi bituma atangira kubinginga ngo bareke gusakuza na we avuge, Bahavu atangira kuvuga ku mubano we n’umugabo we.

Ubwo yahitaga avuga ku biganiro akora aho babikorera kuri shene ye n’umugabo we, Irene yahise amubaza impamvu atamutumira ngo na we ajye akoraho ibiganiro (mu rwenya), Bahavu ahita amusubiza ko bamutumira gusa aramutse yemeye umukobwa yateye inda akamwihakana, ati “keretse Numara kwemera wa mugore wihakanye, numwemera uzaza mu kiganiro, wa wundi mwabyaranye.”

Inkuru Wasoma:  Mama Sava abwije ukuri abavuze ko yatwaye umugabo w'abandi nyuma yo kwerekana umukunzi we ufite undi mugore.

Akomeza avuga ati “bityo abantu mwirirwa muma comments ngo Bahavu atamuvunagura, my Dear urugo rwacu rwubatswe n’Uwiteka, uvuge ubireke, ntabwo twahujwe n’umunwa n’amagambo y’abantu, n’imisumari mudutega, urugo rwacu rurakomeye, niba satani yabuze aho anyura ngo yinjire mu rugo rwanjye arusenye, mwe mugashaka kwinjira murugo rwanjye ndagira ngo nkubwire ngo umubi wagutumye, ntacyo azakora ku rugo rwanjye, urugo rwanjye rurakomeye, Fleury and Jeannete tuzatandukanwa n’urupfu, ntabwo tuzatandukanwa n’imitego mudutega, ntabwo tuzatandukanwa n’imisumari mudutega, n’amagambo y’uwo ari we wese.”

Ati “niba utarashatse, niba warashatse bikanga nk’uko byanze kwa Irene, nk’uko byanze kwa Phil Peter wizana ibyo bintu by’amatiku ngo n’urugo rwa Fleury and Jeannete ngo urutege iminsi, No!ntabwo ibyo bintu bikora, Turi kumwe na Yesu aradushyigikiye, niba udashaka ko kwemera ko Mwuka wera agushyigikira, uzaguma mu magambo, mu bintu byo gutega imitego.”

Amagambo bahavu yavugaga yabaye menshi kuburyo byageze aho abanyamakuru batangira kuganira ukwabo, kuko yari atangiye kuvuga ibitajyanye n’ikiganiro barimo ariko Bahavu atangira kubasaba kureka kongorerana agira ati “Iyo wantumiye, ni uko uba washimye ko nganira nawe cyangwa se wowe waba udashaka ko tuganira byibura uba washimye ko abagukurikira bantega amatwi, rero mureke kongorerana.”

Yakomeje abwira Irene na Phil Peter ati “niba utizera Yesu, byibura ba Imfura, ba inyangamugayo, nta mugabo ugira amatiku, nta mugabo ugira ishyari ntabwo bikwiriye.Isibo ntabwo ikwiye kuba isibaniro ry’amatiku n’amashyari.”

Nyuma arangije kuvuga ibimeze nk’ikibwiriza yavugaga, umunyamakuru M. Irene yahise yerura amubaza ku bijyanye n’ibyavuzwe ko akubita umugabo we, agira ati “ikintu kigaragara ni uko biriya bintu byavuzwe binakomeje kugaragara muri ibi bitekerezo bari kuduha, ni uko yakubabaje cyane.”

Bahavu yavuze ko ibyo bitazigera bibaho kuko uretse kuba umukristu, ariko ni umunyakinyabupfura, ahubwo izo nkuru zikaba ziva mu bantu nka bo (abanyamakuru) bamamaza ibihuha bakabishyigikira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved