Bahavu Jeannete yavuze intandaro yo kuvugwaho kuba akubita umugabo we Fleury

Umukinnyikazi wa Filime mu Rwanda Bahavu Jeannete Usanase yateye utwatsi amakuru yavuzweho ko akubita umugabo we Ndayikengurukiye Fleury, avuga ko ari amakuru yashyizwe hanze n’abantu bashaka gusebya urugo rwe. Mu minsi yashize nibwo havuzwe amakuru y’uko uyu mukinnyikazi uzwi cyane muri sinema nyarwanda akubita umugabo we banafatanya kwandika filime zabo.

Iyi nkuru yavuzwe nyuma gato y’uko Usanase yari amaze gutsindira ibihembo bya RIMA ariko ntihumvikanwe uburyo bwo guhabwa imodoka dore ko bashakaga ko ayitwara iriho ibirango by’umuterankunga w’irushanwa, ariko we akabyanga, akaba ariho byahereye bivugwa ko adashobotse, akaba umuntu ugorana cyane, unakubita umugabo we.

Icyakora muri Gicurasi 2023 Fleury yigeze gukora ikiganiro banashyize kuri shene yabo ya YouTube ahakana aya makuru y’uko akubitwa n’umugore we avuga ko nta mugore wamukubita.

Mu kiganiro Usanase yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI yavuze ko ayo makuru Atari yo, uretse n’ibyo ahubwo akaba atanatinyuka kubikora dore ko atanashobora umugabo we, ahubwo kujya hanze kw’ayo makuru ari kwa kundi umuntu abura icyo asebya inka, akavuga ati “Dore icyo gicebe cyayo.”7

Inkuru Wasoma:  RIB yafunze ukekwaho kubeshya umukuru w'igihugu| dore icyo yabivuzeho.

Yagize ati “Oya icyo ntacyabaho, ntikizanabaho. N’abanyarwanda baca umugani ngo iyo ubuze icyo utuka inka, uravuga ngo dore igicebe cyayo, ni ukuvuga ngo hari umuntu uba wabuze aho amenera, Fleury na Jeannete ashake uburyo adusebya, no mu Rwanda ntiwapfa kubona umugore ngo yakubise umugabo

Ikindi sinanamushobora, numvise ari n’ibintu bisebetse, uwabikoze uwo ari we wese Imana imubabarire kandi abimenye neza ko ntacyo byankozeho.” Icyakora si uyu muryango gusa wavuzweho gukubitwa n’umugore, kuko byigeze no kuvugwa ko Meddy akubitwa n’umugore we.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved