Bahavu Usanase na Nick Dimpoz bagiye guhurira muri filime imwe nyuma y’imyaka 8

Abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda, Usanase Bahavu Jannet na Ndayizeye Emmanuel wamenyekanye nka Nick muri filime nyarwanda ndetse na Dimpoz mu muziki, bagiye guhurira muri filime imwe yitwa ‘Bad choice’ yubakiye ku rukundo rwa babiri. Ni nyuma y’uko hari hashize imyaka 8 aba bombi bagaragaye muri filime imwe ‘City maid’ itambuka kuri television Rwanda.

Aba bakinnyi bombi banagize uruhare rukomeye kugira ngo ‘City maid’ izagere kure. Gusa nyuma Nick yaje kuva muri iyo filime atangira ize bwite. Kimwe na Bahavu na we yaje gukora sosiyete ye ikora filime yise ‘BahAfrica entertainment’.

Umugabo wa Bahavu, Fleury Ndayirukiye yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko filime ‘Bad choice’ ishingiye kuri Bahavu na Nick, ndetse muri yo bakaba bakundana, ikaba ifite igihe kingana n’isaha irenga.  Yavuze ko bahisemo gukoresha Nick kubera ko ari umuntu ufitanye amateka na Bahavu kandi bakaba bahuza cyane mu mikinire yabo.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Iradukunda Moses arafunzwe. Philpeter niwe wamufungishije. Menya byinshi kuri iyi nkuru.

Yavuze ko iyi filime izajya hanze mu ntangiriro za Nyakanga, binyuze ku rubuga rwa Aba tv kandi izagaragaramo n’abandi bakinnyi bafite amazina akomeye mu Rwanda. Bahavu atangaje ko agiye gushyira hanze iyi filime nyuma y’uko agiye kumara hafi ibyumweru bibiri mu masomo yo kwihugura muri sinema mu gihugu cya Koreya y’epfo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved