Bahise batangira kumukeka! Ariel Wayz yatangaje ko agiye gusohora indirimbo acyurira umusore bakundanaga akamuhemukira

Umuhanzikazi Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yamaze guteguza abakunzi be indirimbo nshya yihanangiriza umusore bahoze bakundana wifuje ko bakongera gusubirana, akamwibutsa ko agahinda yamuteye akibuka kandi atiteguye gusubira mu mubano wabo kuko yabonye uzamuhoreza umutima.

Ubwo yayisangizaga abamukurikira ku rubuga rwa Instagram ubutumwa buteguza iyi ndirimbo, Ariel Wayz yavuze ko yayandikiye uwahoze ari umukunzi we uherutse kumugezaho icyifuzo cyo gusubirana, asaba buri wese byabayeho kuyoherereza uwo bahoze bakundana, akamuhemukira.

Uyu mukobwa yagize ati “Nanditse iyi ndirimbo kubera ko uwahoze ari umukunzi wanjye yifuzaga kungarukira, yoherereze uwo mwahoze mukundana nawe niba warafashwe.”

Muri iyi ndirimbo Ariel Wayz yabanje kwibutsa uwahoze ari umukunzi we ko ntako atari yagize yemera ko bakundana, ati “Wambwiye ko ukeneye urukundo ndaruguha, umbwira ko ukeneye umwanya ndawuguha, wansabye byinshi ndabikora, uko umbona nahuye na benshi banyeretse ko nayobye inzira, ariko wampaye impamvu nakabaye narabizeye.”

Uyu mukobwa yaje guca amarenga y’uko yaba yaramaze kubona umukunzi yihebeye, ati “Kuki ukomeza kugerageza kungarukira, warankinishije amajoro n’amanywa, ntabwo njye nifuza gukina imikino yawe, warampemukiye ariko ndi umunyamugisha. Sinshaka gukina iyo mikino ukundi, ibyo wankoze ni njye ubizi, nta n’uwo nifuriza kubibona, naguhaye ibyanjye byose urabizi, umbabarire nafashe undi, ubu narafashwe!”

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’igihe bivugwa ko Ariel Wayz yatandukanye na Juno Kizigenza bigeze gukundana, ibyatumye benshi batekereza ko ari we yaba yabwiraga aya magambo. Icyakora Wayz yanze kubitangazaho byinshi, ahubwo avuga ko umuntu wese ufite uwo bakundanaga, akamubabaza yamwoherereza iyi ndirimbo.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye ukuri nyuma y’uko hasakaye amakuru avuga ko umunyarwenya Clapton Kibonke yitabye Imana

Inkuru Wasoma:  Umukecuru wamamaye kubera imvugo 'Abakobwa bafite ubushyuhe' yanakoreshejwe mu indirimbo ya Dj Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved