Ni mu karere ka Rwamagana havugwa inkuru y’umubyeyi wapfushije umugabo we nyuma nawe akza gupfa, ariko kubw’amasengesho nyuma akaza kuzuka. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 kanama 2022 mu mudugudu wa Gishike, mu kagari ka Kaduha Umurenge wa Munyaga, haramukiye inkuru y’amayobera ariko nanone y’ibyishimo, kubera ko Murebwayire Christine wari wabitswe ko yapfuye, yazutse.
Abaturage baturanye nawe bamuzi bavuga ko kuwa 01 kanama uyu mubyeyi yari yashyinguye umugabo we wari wapfuye urupfu rw’amarabira. Bakomeje batangariza radio10 dukesha iyi nkuru ko nyuma y’umunsi umwe uyu mubyeyi nawe yahise yitaba Imana, inkuru igasakara ko nawe yashizemo umwuka, ariko abantu bagatangira kugira ikibazo cy’uburyo aba bantu baba bakurikiranye mu kwitahira, cyane ko bose bapfuye impfu zidasobanutse.
Umuturage umwe yagize ati” ibi bintu ntago bisobanutse kuko abantu bahise bibaza bati” ukuntu umwe apfuye undi nawe agakurikira tutazi n’ikimwishe” ariko rwose ni byiza kuko kubw’Imana yongeye guhembuka”. Undi muturage yakomeje avuga ko uyu mugore yazutse nyuma y’masaha atanu bamubitse, anakomeza ko bari barize kuko yari umubyeyi wabo n’uwagiye mbere nawe akaba umubyeyi wabo.
Uwabonye uyu mubyeyi yemeza ko yari yashizemo umwuka, kubera ko yiboneye amenyo yafatanye,intoki zanaganye, ndetse n’amaguru yarambije, ariko kuri ubu akaba yazutse kuko amusuye ubugira kabiri. Gusa uyu mubyeyi ubwo yabazwaga niba hari ikintu abiziho, asubiza ko ntacyo abiziho kuko nawe ari kubyumva babimubwira. Yagize ati” nanjye ntago mbizi. Nari ndyamye ejo bahambye umugabo wanjye, ndyamana n’abari bantabaye nibo babashije kumbona. Babonye ko ibintu byakomeye bahamagara musaza wanjye bamubwira ko nanjye maze gupfa, ubwo bahita bahamagara abanyamasengesho baransengera, aho mpembukiye mbona ndi kumwe n’abakristu barimo basenga”.
Yakomeje avuga ko inshuti n’abavandimwe bari bagarutse gutabara, ati” dore n’uyu yavuye I rwamagama aje gutabara”. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyaga Mukashyaka Chantal, avuga ko uyu mukecuru Atari yapfuye nk’uko bivugwa,ahubwo yari yagiye muri Coma kubera agahinda ko kuba yari yabuze umugabo we.