Bakurikiranweho kwica umumotari bakamujugunya mu ishyamba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Maniriho Jean Bosco Alias Kaberegi, Hagenimana Callixtte na Imanigirimbabazi Jean Damascene bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari witwa Kwizera Aimée bamunize hanyuma bagahita biba moto yaratwaye. Abakurikiranyweho icyaha banize motari Kwizera Aimée baramwica barangije bajya kumujugunya mu ishyamba.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Ngoma tariki 05 Werurwe 2023, hanyuma bafatwa 09/03/2023 mu mujyi wa Kigali aho bari bihishe. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Shyorongi mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko ngo mwibazwa ry’ibanze abo bose bacyekwaho kwica Kwizera Aimée bemeye icyaha bakavugako babitewe no gushaka kwiba moto ngo ariko ntibari baziko bafatwa. Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yavuze gutekereza ko wakora icyaha nk’inki ukumva ko utafatwa ni ukwirengagiza ubushobozi bw’inzego z’ubutabera niz’unutekano ndetse n’ubufatanye bw’abaturage nizo nzego. Utekereza ko rero yabikora bikarangira bityo ni asigeho; kuko byanze bikunze uba uzafatwa.

Icyaha bakurikiranyweho ni ubwicanyi gihanwa n’ingingo yi 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu. RIB iributsa umuntu wese ko kwica umuntu ari icyaha cy’ubugome kandi ko ubikoze wese agomba gushyikirizwa Ubutabera. RIB irashimira abantu bose bagaragaje ubufatanye kugirango abo bagizi ba nabi bafatwe.

Inkuru Wasoma:  Inzoga ya ‘Nzoga Ejo’ yatumye umugore afungwa umugabo we aratoroka

Inkuru Wasoma:  Abakecuru babiri batawe muri yombi bashinjwa kwica umugore

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved