Baltasar Engonga wafatanywe amashusho 400 asambana n’abagore yatawe muri yombi

Umuyobozi w’ikigo cya Guinée Equatorial gishinzwe gukora iperereza ku mikoreshereze y’imari (ANIF), Baltazar Ebang Engonga yatawe muri yombi nyuma yo gifatanwa amashusho arenga 400 y’abagore baryamanye mu bihe bitandukanye barimo n’ab’abakomeye.

Aya mashusho yatahuwe ubwo yakorwagaho iperereza ku byaha byo kunyereza umutungo, mu bikorwa byo gusaka mu rugo iwe no mu biro basanga CD n’ibindi bintu biriho amashusho arenga 400 y’abagore yasambanyije.

Mu bagore bagaragara mu mashusho y’abasambanyijwe, harimo ab’abayobozi bakomeye nk’uw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, abo bafitanye isano n’abavandimwe ba bamwe mu bayobozi bakomeye, nka mushiki wa Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo n’abagore b’abaminisitiri batandukanye.

Intumwa Nkuru ya Leta, Nzang Nguema yasobanuye ko kuryamana n’umuntu udakoresheje agahato bidafatwa nk’icyaha.

Gusa yavuze ko hari impungenge ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zaba zarakwirakwijwe binyuze mu bikorwa bya Engonga bityo ko Leta yari ikwiye kugira icyo ikora.

Guverinoma ya Guinée Equatorial yashyizeho amabwiriza y’uko umuyobozi uzafatwa asambanira mu biro agomba guhagarikwa nta yandi mananiza kuko byangiza icyizere bagirirwa n’abaturage.

Visi Perezida Teodoro Nguema Obiang Mangue abinyujije ku rukuta rwa X, yamaganye ibi bikorwa, ahamya ko “ubunyamwuga n’ikinyabupfura ari iby’ibanze mu miyoborere yacu.”

Africa News yanditse ko inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu zishyize imbaraga mu kugarura icyizere ubuyobozi bwatakaje no guharanira ko bitazasubira.

Inkuru Wasoma:  Polisi iri mu mazi abira izira igikorwa yakoreye umugabo wiyemereye ko yishe abagore 42 harimo n'uwo bashakanye

Inkuru Wasoma:  Ku nshuro ya kabiri America yasabye RD Congo ikintu gikomeye ku byerekeye itorwa rya Tshisekedi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved