Urukiko rwo muri Equatorial Guinea rwakatiye Baltasar Ebang Engonga, wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Leta, imyaka 8 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza amafaranga ya Leta.
Nk’uko byatangajwe na Hilario Mitogo, Umuyobozi w’itangazamakuru muri Urukiko rw’Ikirenga, urukiko rwa Bioko rwahamije Engonga icyaha cyo gukoresha amafaranga yagombaga gukoreshwa mu ngendo z’akazi mu nyungu ze bwite.
Uretse igifungo, yaciwe n’ihazabu ya $220,000 bivuze ko ari amafaranga arenga miliyoni 300 Frw.
Engonga, wahoze ayobora ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza ku by’imari, yagejejwe mu rukiko hamwe n’abandi bayobozi batanu bakuru bashinjwaga kwiba amafaranga menshi ya Leta.
Iki kirego cyakurikiye ifungwa rye mu Ugushyingo 2024, ubwo amashusho y’ubusambanyi (sextapes) amugaragaza ari kumwe n’abagore batandukanye barimo n’abagore b’abandi bayobozi yajyaga hanze ku mbuga nkoranyambaga, mu gihe iperereza ku kunyereza amafaranga ryari rigikomeje.