Bamaze gushakana no gutandukana inshuro zigera kuri 12 mu myaka 43

Muri Australia,umugabo n’umugore we barimo gukorwaho iperereza nyuma yo gukeka ko bari mu mukino wo gusezerana no gutandukana.

Aba “bakunzi” bamaze gusezerana no gutandukana inshuro zigera kuri 12 mu myaka 43.

Polisi y’i Vienna, muri Autriche, ni yo yatangaje ko irimo gukora iperereza kuri iyi dosiye itangaje y’uru rugo ngo rwaba rugamije gufatirana ibyuho biri mu mategeko yo muri Autriche byatumaga hari amafaranga bagomba kubona bisabye ko babanza gutandukana mu mategeko kugira ngo umugore agaragare nk’umupfakazi udafite umugabo.

Uwo mugabo n’umugore we bari mu zabukuru, bakekwaho ko batandukanaga babigambanye, kugira ngo umugore ashobore kubona amafaranga ya pansiyo y’umugabo we wa mbere wapfuye mu 1981. Buri myaka n’igice yahabwaga Amayero 27.000 ($28,300), ayo bikaba byari biteganyijwe ko agomba kuyabwa mu gihe cyose azaba ari umupfakazi.

Kubera iyo mpamvu, buri myaka ibiri n’igice yahitaga asaba gatanya n’umugabo we wa kabiri kugira ngo ashobore guhabwa ayo mafaranga ya pansiyo ya nyakwigendera wari umugabo we wa mbere, yamara kuyahabwa akongera agasezerana n’umugabo we wa kabiri.

Ayo mayeri uwo mugore n’umugabo we bakoreshaga kugira ngo bakomeze guhabwa ayo mafaranga ya pansiyo ya nyankwigendera mu buryo bw’uburiganya, yamenyekanye muri Gicurasi 2024, ubwo Ikigo gishinzwe gukurikirana ibya pansiyo (Pension Insurance Institute) cyangaga guha uwo mugore amafaranga yahabwaga nubwo yari yazanye inzandiko zerekana ko nta mugabo agira ko ari umupfakazi wa nyakwigendera gusa kuko yari yamaze gutandukana n’uwo mugabo we wa kabiri ku nshuro ya 12.

Iperereza ry’ibanze ngo ryagaragaje ko uwo mugore yajyaga asaba gatanya n’uwo mugabo we wa kabiri, ariko bagahita bongera bagaserana bitarenze imyaka itatu (3) kuko ari bwo yabaga amaze guhabwa amafaranga ya pansiyo ya nyakwigendera wahoze ari umugabo we.

Inkuru Wasoma:  USA: Habonetse umuntu wa mbere wanduye ubushita bw’inkende

Iperereza ryakozwe n’Ikigo cy’ubugenzacyaha aho muri Autriche kizwi nka ‘Graz Criminal Investigation Department’ ryagaragaje ko uwo mugabo n’umugore we bamaze gusezerana no gutandukana inshuro zigera kuri 12, mu by’ukuri ngo babana mu nzu imwe betekera hamwe ndetse banarara mu cyumba kimwe nk’uko byemejwe n’abaturanyi babo ndetse ngo ni urugo rw’intangarugero. Abaturanyi kandi ngo bavuze ko nta na rimwe uwo mugore yigeze atandukana n’uwo mugabo we kuva bashakana mu myaka 43 ishize, bivuze ko izo gatanya zabaga mu mpapuro gusa.

Iyo myitwarire y’uwo mugabo n’umugore we, ngo yahise yereka abashinzwe kuvugurura amategeko ya Autriche ko bakwiye kuvugurura iryo tegeko uwo mugaro n’umugabo we bashingiyeho bagahabwa pansiyo mu myaka isaga 40, ubundi batagombye kuba bayihabwa.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu rwahise rufata umwanzuro ko” Gusezerana ku buryo bwisubiramo kenshi, ndetse bukajyana no gutandukana bya hato na hato bikorwa n’umugore umwe, bihanwa n’itegeko, ndetse ko byakozwe hagamijwe gukomeza gufata amafaranga ya pansiyo ya nyakwigendera, bityo ko uwo mugore n’umugabo we wa kabiri bakurikiranweho uburiganya”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko muri rusange uwo mugore n’umugabo we wa kabiri babonye mu buryo bw’uburiganya pensiyo y’agera ku 326.000 by’Amayero ($341,000) mu myaka 43 ishize. Ni uko byamejwe ko uwo mugore azakurikiranwa hamwe n’umugabo we wa kabiri kubera ko iyo gatanya ya 12 yahise iteshwa agaciro bikomenyekana ko harimo uburiganya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved