Benimana Ramadhan wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda nka Bamenya, yagaragaje agahinda yatewe n’uko yiswe umugambanyi wagambaniraga Bahavu Jeannete bigatuma adahabwa imodoka ye, ndetse byanatumye Bamenya ahamagarwa muri RIB. Kuwa 1 mata 2023 ubwo hatangwaga ibihembo bya Rwanda International Movies Awards (RIMA), Usanase Bahavu Jeannete niwe wegukanye igihembo cya ‘people’s choice award’ cy’imodoka.
Nubwo yatsindiye iyo modoka ntago yahise ayihabwa, byatumye yiyambaza urwego rw’ubugenzacyaha RIB, kubera ko habayeho kutumvikana ku impande eshatu aho Bahavu yavugaga ko atayigendamo irimo ibirango by’umuterankunga wa RIMA, mu gihe iyo sosiyete yo yavugaga ko ariyo masezerano ifitanye n’abo itera inkunga. Kuwa 15 gicurasi 2023 nyuma y’ibiganiro byinshi byabaye, Bahavu yaje kwemera kwakira iyo modoka iriho ibirango.
Iyo modoka itaratangwa, havuzwe byinshi birimo ko Bahavu nayanga iza guhabwa Bamenya wamukurikiye mu majwi, ariko mu kiganiro Bamenya yagiranye na ISIMBI TV yavuze ko abantu bamwitwayeho umwikomo bavuga ko ashobora kuba yarabigizemo uruhare, kandi n’iyo modoka bavuga yarwaniraga iyo agendamo iyikubye kabiri igiciro cyayo.
Yagize ati “abantu banyitwayeho umwikomo bazi ko ndimo ndahatanira iriya modoka na nyuma y’amatora. Sibyo! Imodoka yanjye iguze ebyiri nka ziriya. Byarabaye byararangiye umuntu yatsindiye imodoka yarayitwaye, nagende yishimye.” Yakomeje avuga ko uku kumwitwaraho umwikomo byamuteye umutima mubi kubera ko ibyo bamuvugagaho bitandukanye n’ukuri. Yavuze ko yagize umutima mubi, kuko hari abantu batekereje ko kuba Bahavu adahabwa imodoka ye ari Bamenya ubiri inyuma.
Yakomeje avuga ko hari n’ababimubwiraga, yibaza niba yaba ari Ndoli (umuterankunga wa RIMA), Jackson (utegura ibihembo), Isimbi (Alliah cool) cyangwa se RIMA. Bamenya yakomeje avuga ko atababajwe n’uko yatsinzwe, ahubwo yababajwe n’uko nyuma yo gutsindira imodoka ye, Bahavu batayimuhaye. Ati “barayimwimye bavuga ko ari njye ubiri inyuma, ngo ni njye urimo kubwira The cat ngo yibasire Bahavu kandi sindavugana na we kuva nabaho.”
“Nkibaza, uwo muntu aranshakaho iki? Kandi nyuma yahoo Fleury (umugabo wa Bahavu) yampaga urubuga rwabo rwa ABA ngo mbapositingire abantu bajye baza kurebaho filime nkabikora ariko nyuma naje gutungurwa n’uko nyuma yaho nabo bazi ko mbagambanira. Birashoboka ko Bahavu na we ari ko yari abizi.” Yakomeje avuga ko byageze nyuma ahamagarwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB asobanura ibyo atazi, ahubwo ari mu kagambane na we ari gukorerwa atabizi.
Yagize ati “nageze aho nitaba RIB, nyitaba Atari ku bushake, RIB irampamagara ngo Bamenya ngwino, ndanga iminsi ibiri, barambwira ngo nukomeza kwanga turaza kukwifatira, babimbwira ndi hafi yo kuri RBA, mpita nkatira ku biro bikuru byabo ngo nze ntange amakuru ku gihe, nashinjwaga ko ndimo ndagumura abantu kugira ngo imodoka ntitangwe birangire bayimpaye.”
Bamenya yakomeje ahamya ko ibyo bari barimo harimo ubugambanyi bwinshi, ngo na we yaragambaniwe ndetse n’uwamugambaniye arabimenya amufasha kugambanirwa. Icyo yavuze cya mbere aheraho avuga ko yagambaniwe ni uko n’urubuga batoreweho amatora akirangira bahise barukuraho, ntibanabasha kureba uko bagiye bakurikirana mu majwi.