Kuri uyu wa 1 mata 2023 ubwo hatangwaga ibihembo bya Rwanda International movies award, bahavu Jeannete niwe wegukanye Imodoka yo mu bwoko bwa KIA KA 5 yakozwe muri 2021 ikaba igihembo yatwaye mu bihembo bitatu yabonye mu gukora filime nyarwanda. Amafoto: Dore uko ibyamamare nyarwanda byaserutse muri Rwanda International Movies Awards hatangwa ibihembo
Mu guhatanira ibi bihembo byanyuze mu gutora hakoreshejwe ikoranabuhanga aho buri wese yagendaga abona amajwi ku bafana be ndetse n’amajwi yaturutse k’uko abantu batoreye abakinnyi ku kibuga aho babaga bagiye. Mu gukusanya amajwi kuri final Bahavu yaje afite amajwi 56336 bivuze ko abamutoye bashoye miliyoni eshanu, ibihumbi Magana atandatu na mirongo itatu na bitatu Magana atandatu.
Uwamuguye mu ntege ni Beninama Ramadhan wamamaye nka Bamenya wagize amajwi 39642 bisobanuye ko abamutoye bashoye miliyoni 3,964,200frw. Abakurikiranye aya matora dore ko buri wese washakaga kureba uko aya majwi ari gukurikirana no kwiyongera buri kanya yasuraga urubuga batoreraho, batunguwe cyane n’ukuntu Bahavu yarenze kuri Bamenya mu minota ya nyuma habura gato ngo urubuga rufungwe.
Kimwe mu bintu byavuzwe muri aya marushanwa ni ukwitora, aho bamwe bashobora kuba baragiye bagura amajwi mu buryo bumwe cyangwa ubundi ugendeye ku kuntu mu gihe cya nyuma amajwi yiyongeraga.
Ubwo haburaga igihe gito ngo amatora arangire Bahavu wari ufite amajwi agera ku bihumbi 26 birengaho make, icyo gihe Bamenya yari ari ku mwanya wa mbere n’amajwi ibihumbi 31 arengaho, nyuma bitunguranye amajwi ibihumbi 30 bihita byiyongera ku majwi ya Bahavu bigaragara ko abantu ibihumbi 30 bahise bamutora muri ako kanya kuko byari bigeze saa tanu na 58 za nijoro habura gusa iminota 2 ngo amatora arangire.
Iyi mpamvu abantu bayibajijeho bavuga ko nubwo bishoboka ariko nanone bigoranye kuba abantu ibihumbi 30 batora icyarimwe muri ayo masaha, ariko hari n’andi mahirwe y’uko nyiri ugutorwa yaba aguze amajwi mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Havugwa mu bijyanye no kugura amajwi, na Bamenya na we yashyize mu majwi kubera ko mu gihe cy’amatora hari ubwo amajwi ye yigeze kuzamuka icyarimwe mu buryo bw’ikirenga.
Abandi begukanye ibihembo inyuma ya Bahavu na Bamenya harimo Iradukunda Abouba Ibra uzwi muri sinema nka Yvan, Iraguha Francis Zahabu wamenyekanye nka Steven, Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina ndetse n’abandi. Biravugwa ko imodoka yagaragaye muri ibyo birori Atari yo modoka Bahavu yahawe ahubwo azahabwa izagurwa mu mafranga yakusanyijwe mu matora.