Urubanza rwa Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco rusubitswe bitunguranye. Uru rubanza ku cyaha cyo kwakira ruswa rwagombaga kubera mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, saa mbiri z’igitondo cy’uyu wa 16 Nzeri 2022.

 

Saa mbiri n’igice ni bwo inteko y’abacamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha kugira ngo iburanishe Bamporiki, ariko abajijwe niba yiteguye kuburana, yasubije ko atiteguye kubera ko nta mwunganizi mu mategeko afite.

Urupfu rw’umuramyi Giselle Precious rwashenguye benshi

 

Bamporiki yasobanuye ko impamvu nta mwunganizi afite, ari uko abanyamategeko uyu munsi bafite amatora. Ubushinjacyaha bwasabwe kugira icyo buvuga kuri iyi nzitizi, bwemeza ko umuburanyi afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe. Urukiko rwahise rusubika urubanza, rurwimurira tariki ya 21 Nzeri 2022. Source: bwiza

Igihano gikomeye Bamporiki ashobora guhabwa igihe ahamwe n’icyaha

Bamporiki Edouard ashyiriweho iherezo kubera igihano asabiwe

Vava dore imbogo avuze isano afitanye na Bamporiki Edouard, Uwera Jean Maurice na Jaypolly n’impamvu yavuye mu cyaro akaza kubashaka i Kigali

Abirirwa Batuka Bamporiki ni abamufitiye ishyari n’inzika

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved